Iki gikorwa cyitabiriwe n’abo mu muryango w’uyu muraperi, barimo mukuru we, Uwera Jean Maurice, Mbabazi Nanyonga Sharifa wahoze ari umugore wa Jay Polly ndetse n’umwana babyaranye.
Ku rundi ruhande, imfura ya Jay Polly n’umubyeyi we ntibabashije kugera i Rusororo ngo bunamire uyu muraperi, cyane ko uyu mwana amaze iminsi arwaye ndetse n’uyu munsi ari mu bitaro.
Uyu muraperi yitabye Imana ku wa 2 Nzeri 2021. Yavutse ku wa 5 Nyakanga 1988.
Amashuri abanza yayize ku Kinunga, mu gihe ayisumbuye yayize mu Ishuri rya E.S.K riherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, aho yize ibijyanye n’ubukorikori, ndetse akaba yari asanzwe ari umuhanga mu gushushanya.
Jay Polly yagaragaje ubushake bwo kuririmba bwa mbere ahagana mu 2002, ubwo yatangiraga kwinjira mu muziki. Byaje kuba akarusho mu mwaka wakurikiyeho, ubwo yahuraga na Green P mu Ishuri rya E.S.K, bagatangira gukorana indirimbo.
Impano ya Jay Polly yakomeje gututumba kugeza mu 2004, ubwo yafatanyaga na Green P ndetse n’abandi barimo Perry G mu gushinga itsinda ryiswe G5, bose hamwe bari batanu.
Muri Kamena uwo mwaka, bakoze indi ndirimbo yitwa ‘Ngwino’, ariko iby’iri tsinda biza kuzamba nyuma y’igihe gito. Jay Polly na Green P bimukiye muri studio ya ONB ya Lick Lick, ari na we wabahuje na Bulldogg, bahera aho bashinga itsinda rya Tuff Gangs.
Hadaciye kabiri, Tuff Gangs yaje kubona abanyamuryango bashya nyuma yo kwakira Fireman na P Fla.
Icyo gihe iri tsinda ryatangiye gukora indirimbo ndetse ryigarurira imitima ya benshi binyuze mu bihangano birimo ‘Kwicuma’, ‘Sigaho’, ‘Umenye ko’, ‘Target ku Mutwe’ n’izindi.
Itsinda rya Tuff Gangs ryaje gucika intege nyuma y’uko abari barigize bananiwe kumvikana ku ngingo zitandukanye, bituma bamwe muri bo batangira gukora indirimbo ku giti cyabo, ari na ko byagenze kuri Jay Polly.
Uyu mugabo wari uzwiho kwandika imirongo irimo ubuhanga, yatangiye kubaka izina ku giti cye binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo ‘Deux Fois Deux’, ‘Ndacyariho’, ‘Akanyarirajisho’ n’izindi zabiciye kuri radiyo zo mu Rwanda muri ibyo bihe.
Iki gikundiro ni cyo cyahuruje abafana ku munsi wa nyuma w’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryo mu 2011, ryaje kwegukanwa na Tom Close. Abafana ba Jay Polly bararakaye, bagera ubwo begura amabuye bakayatera ku rubyiniro, bamagana icyo bitaga akarengane kakorewe “Umwami wa Hip Hop”.
Nyuma yo guhatana ubutaruhuka, Jay Polly yaje kwegukana igihembo cya Guma Guma mu 2014, ahabwa miliyoni 24 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!