Ibi byemejwe na Mushyoma Joseph uzwi nka Bubu akaba umuyobozi wa EAP isanzwe itegura ibi bitaramo ku bufatanye na sosiyete nka MTN Rwanda, Primus ndetse by’umwihariko muri uyu mwaka hakaba hamaze kwiyongeramo BPR Bank Rwanda Plc.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 18 Gicurasi 2026, Bubu yavuze ko kimwe mu dushya tuzaranga ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ uyu mwaka, harimo ko ku bufatanye na Primus, abahanzi begukanye ‘Primus Guma Guma Super Star’ uko ari zirindwi.
Ati “Kuri iyi nshuro turi kumwe na Primus, rero bahisemo ko mu bitaramo by’uyu mwaka abahanzi batwaye ‘Primus Guma Guma Super Star’ twazabana. Harimo umwe watuvuyemo mu umunani bayitwaye nawe tuzagira umwanya wo kumuha icyubahiro.”
Ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star byegukanywe n’abarimo Tom Close, King James, Riderman, Jay Polly, Butera Knowless, Urban Boys, Dream Boys na Bruce Melodie.
Byitezwe ko Bruce Melodie azataramira i Ngoma, Urban Boys itaramire mu Karere ka Rubavu, Riderman i Musanze, Knowless i Muhanga, Dream Boys (izaba ihagarariwe na Platini) i Huye na Tom Close i Nyagatare.
Aba bahanzi bazajya bagenda biyongera ku batangajwe ko bagiye kwitabira ibi bitaramo nka Chriss Eazy, Bushali, Marina, Kenny Sol, Davis D, Kevin Kade na Ross Kana.
Amafoto: Kwizera Remy Moses



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!