00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkuru ya Jasinta Makwabe wabengutse Meddy akaryumaho (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 May 2026 saa 10:27
Yasuwe :

Umunyamideli akaba umwe mu nkumi zizwi ku mbuga nkoranyambaga mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Jasinta Makwabe, yagarutse kuri byinshi bijyanye n’ubuzima bwe birimo uko yabengutse (crush) Umuhanzi Ngabo Médard Jobert, wamamanye nka Meddy mu muziki.

Ubusanzwe bazakubwira ko umuntu yabengutse undi ibizwi nka ‘crush’ igihe azaba amukunda bikomeye ariko adafite uko yabimubwira agashiriramo imbere. Benshi baribuka ko aho bize cyangwa bakuriye hari n’abarwararaga ‘indege’. Ese iracyabaho?

Ntidutinde mu gusobanura ahubwo twinjire mu kiganiro IGIHE giranye na Jasinta Makwabe watangaje ko yiga mu mashuri yisumbuye ndetse na kaminuza yari yarihebeye Meddy.

Jasinta Makwabe yakomoje ku kuba yarigeze kubenguka ’ August Alsina, na Meddy mu gihe kuri ubu umusore yihebeye ari Damson Idris n’undi w’Umunyarwanda yirinze kuvuga.

Ati “Kera nigeze kubenguka August Alsina ariko nyuma yaje kujya aryamana n’abo bahuje ibitsina. Ni bibi cyane nahise mureka, ariko hariho undi musore w’icyamamare muri sinema witwa Damson Idris. I Kigali na ho hari undi musore nkunda cyane ariko reka mureke.”

Jasinta Makwabe yatangaje ko yakuze akunda Meddy ariko akaryumaho.

Ati “Nakuze nkunda Meddy, naramukundaga cyane rwose. Ariko reka nkubwire ikintu gikomeye, nshobora kugukunda cyane ariko narinda mfa ntabikubwiye. Namukundaga cyane nshyiga muri kaminuza ariko uko ibihe byagiye bikura bimvamo gake gake.”

Jasinta Makwabe wemeje ko u Rwanda na Ethiopia ari byo bihugu abona bigira abasore beza, yavuze ko ntako bisa gushaka umugabo w’Umunyarwanda.

Uyu mukobwa umaze iminsi i Kigali aho yitabiriye imikino ya BAL, aherutse gutandukana n’umugabo yiteguraga kurushinga na we. Ubukwe bwabo bwapfuye ku munota wa nyuma.

Ati “Twakoze imihango yo gusaba no gukwa ariko ntabwo twakoze ubukwe, umugabo yarambeshyaga ntabwo yendaga kunshaka [...] nageze aho nenda kurwara agahinda gakabije gusa nshimira Imana kandi mpora nyisaba kuzampa umugabo tuzabyarana tugakorana umuryango.”

Jasinta Makwabe yavuze ko ku bwe yakwishimira gushaka umugabo w’Umunyarwanda, ati “Byaba ari ibintu bidasanzwe, mbonye ufite gahunda ihamye byaba ari byiza cyane.”

Jasinta Makwabe yahishuye ko yakuze akunda Meddy ku buryo bukomeye
Ku rundi ruhande Jasinta Makwabe ntabwo yigeze ahisha ko yakuze akunda bikomeye August Alsina, icyakora kuri ubu ahamya ko yihebeye Damson Idris n'undi musore w'Umunyarwanda yagize ibanga
Jasinta Makwabe ari i Kigali aho yitabiriye imikino ya BAL arebye ku nshuro ye ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages