Biteganyijwe ko ku wa 30 Kanama 2026 Israel Mbonyi azajya gutaramira mu Karere ka Musanze, agasusurutsa abazitabira iri murikagurisha risanzwe ritumira abahanzi batandukanye.
Mu kiganiro na Ally Muhirwa, uri mu bategura ibitaramo bibera muri iri murikagurisha, yavuze ko uretse kureshya ab’i Musanze ngo bitabire ari benshi, ibi bitaramo binategurwa mu rwego rwo kubafasha kwidagadura, cyane ko ari abantu bakunda umuziki n’abahanzi b’Abanyarwanda.
Ati “Ni ibitaramo dutegura mu rwego rwo gufasha ab’i Musanze kwidagadura, kuko tuzi ko basanzwe bakunda umuziki, by’umwihariko bakunda abahanzi bo mu Rwanda. Icyakora, ku rundi ruhande, buba ari n’uburyo bwiza bwo kubareshya ngo bitabire ari benshi, kandi koko baritabira.”
Buri munsi w’iri murikagurisha, haba hateganyijwe umuhanzi ugomba gususurutsa abakunzi b’umuziki, ku buryo mu minsi 15 rizamara hazaba hataramiye abahanzi bagera kuri 15.
Uretse kuba ritanga akazi ku bahanzi banyuranye, rinabasha kubinjiriza amafaranga, kuko byitezwe ko nibura miliyoni 30 Frw bazazisigarana.
Kuva ryatangira, hamaze gutarama abahanzi barimo Zeo Trap, Papa Cyangwe, Bushali, Danny Nanone, Afrique, Mico The Best, Fireman, Khalfan, QD, Theo Bosebabireba na Niyo Bosco.
Hatahiwe Israel Mbonyi uzataramira i Musanze ku wa 30 Kanama 2026, mu gihe hari n’abandi bahanzi bazagenda batangazwa mu minsi iri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!