00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo nshya za weekend: Amalon, Bruce Melodie, Nel Ngabo, Rema, Tyla n’abandi bakoze mu nganzo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 September 2026 saa 10:43
Yasuwe :

Icyumweru kirangiye abakunzi b’umuziki bafite byinshi bishya byo kumva no kureba, haba ku bahanzi bo mu Rwanda, abo muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

Kuva ku ndirimbo z’urukundo, Hip Hop, Afrobeat kugeza ku zifite ubutumwa bukangurira urubyiruko gukora, twaguhitiyemo zimwe mu ndirimbo nshya ushobora kongera kuri playlist yawe muri iyi weekend.

So Close-Kevin Kade

Kevin Kade umaze igihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye indirimbo nshya yise ‘So Close’, akaba yayisohoranye n’amashusho yayo.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa n’abarimo Kingsley & Kairo.

Amalon yasohoreye rimwe indirimbo ebyiri

Amalon akomeje urugendo rwo gusohora indirimbo zigize album ye nshya yise MVP, aho muri iki cyumweru yashyize hanze indirimbo ebyiri icyarimwe, “Don’t Mind” na “Had No Money”.
Zombi zasohokanye n’amashusho yazo. Uyu muhanzi aherutse kubwira IGIHE ko mu minsi iri imbere azasohorera rimwe indirimbo zose zisigaye kuri iyi album.

Olvis yagarukanye “See”
Olvis wahoze mu itsinda rya Active yongeye gushyira imbere umuziki akora ku giti cye, nyuma y’imyaka myinshi yari amaze akorana na bagenzi be muri iri tsinda.
Uyu muhanzi watangiye umuziki mu 2010, akinjira muri Active mu 2013, yasohoye indirimbo nshya yise “See”, iri mu zigaragaza icyerekezo gishya cy’urugendo rwe nka solo artist.

2Saint na Weya Viatora muri “Kotana”
2Saint na Weya Viatora basohoye amashusho y’indirimbo yabo “Kotana”, iri mu bihangano bifite ubutumwa bukangurira urubyiruko gukorera igihugu no kugira uruhare mu iterambere.

Bruce The 1st muri “Ndekura Ngende”
Bruce The 1st yasohoye “Ndekura Ngende”, indirimbo ivuga ku muntu usaba uwahoze ari umukunzi we kumurekura burundu, kuko nubwo batandukanye akimufite mu marangamutima.

Nel Ngabo yashyize hanze “Sondela”

Nel Ngabo wo muri Kina Music yashyize hanze indirimbo nshya yise “Sondela”, kuri ubu yasohotse mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo agitegerejwe.
Yayisohoye mu gihe ari no kwitegura ibitaramo muri Canada, aho azahurira n’abarimo Kevin Kade, Element na DJ Brianne.

Kina Beat yasohoye “Soundgram Volume I”
Producer Kina Beat yasohoye album nshya yise “Soundgram Volume I”, yahurijeho abahanzi barimo Prime Mazimpaka, Bruce The 1st, Ariel Wayz, Nikita Heaven, Logan Joe na Jay Pac.

Nabrizza akomeje kwigaragaza
Nabrizza yasohoye indirimbo nshya yise “Carry On”, ikurikira “Body for You”, ari na yo yari yatangiriyeho urugendo rwe rwo gushyira hanze ibihangano bye.

Bruce Melodie muri “Hamwe Natwe”

Bruce Melodie yasohoye “Hamwe Natwe”, indirimbo yakozwe ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, igamije gukangurira urubyiruko gukora no kugira uruhare mu iterambere.

ET Ndahigwa, Logan Joe na DJ Pyfo muri “Kalé”
ET Ndahigwa yahuriye na Logan Joe na DJ Pyfo mu ndirimbo nshya yise “Kalé”.

Hertos na B Threy muri “Degat”
Hertos, umwe mu bahanzi bashya bakomeje gushaka umwanya mu muziki nyarwanda, yisunze B Threy bakorana indirimbo “Degat”.

Darest yagarukanye “Banga”
Darest wamenyekanye cyane muri Juda Muzika, nyuma akaza gutangira urugendo rwe ku giti cye, yasohoye indirimbo nshya yise “Banga”.

Eslon NY yahurije Diplomat na Pacento muri “Ndatontoma”
Eslon NY yasohoye “Ndatontoma”, indirimbo yahurijemo Diplomat na Pacento, ikaba yasohokanye n’amashusho yayo.

Nessa na Beat Killer muri “Ibisebe”
Nessa yahuriye na Beat Killer mu ndirimbo nshya yise “Ibisebe”.

Chico Berry, Redink na Tukk muri “Lifestyle”
Chico Berry, usanzwe azwi cyane mu gutunganya amashusho y’indirimbo, akomeje no gushyira hanze ibihangano bye. Muri iki cyumweru yasohoye “Lifestyle”, yahurijemo Redink na Tukk.

Izo hanze
Quavo na T.I. – “Backwards”

Rema – “Oh No”

Monia Fleur – “Murihe”

Tyla – “Kiss”

Jhené Aiko ft Kendrick Lamar – “So Good”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages