00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyambarire ya Sheilah Gashumba yibajijweho muri ‘Ivy Summer Fest’ i Rubavu (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 July 2026 saa 11:27
Yasuwe :

Umuhanzi wo muri Afurika y’Epfo, Benzoo uri mu bagezweho mu njyana ya Amapiano, yataramiye abakunzi b’umuziki mu Rwanda mu gitaramo cy’umunsi wa mbere w’iserukiramuco rya Ivy Summer Fest, imyambariye ya Sheilah Gashumba igarukwaho.

Ivy Summer Fest yabereye s i Rubavu ahitwa Nengo Eden Park kuva ku wa 4-5 Nyakanga 2026.

Uretse abahanga mu kuvanga imiziki bo mu Rwanda nka DJ Nessa, DJ Tyga n’abandi banyuranye, iki gitaramo cyanitabiriwe na Sheilah Gashumba uri mu bavanga imiziki bagezweho muri Uganda.

Uretse uburyo yacurangaga imiziki neza, Gashumba yagarutsweho cyane kubera uburyo yaserutse yambaye utwenda tugufi cyane.

Iki ni kimwe mu bitaramo byasusurukije abatari bake basohokeye i Rubavu mu mpera z’icyumweru turi gusoza cyahuriranye n’iminsi y’ikiruhuko cyo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora.

Benzoo ni umwe mu bahanzi bakomeje kuzamuka cyane muri Afurika y’Epfo, yatangiye kumenyekana mu myaka mike ishize, ariko izina rye ryatangiye kwamamara abifashijwemo n’imbuga nkoranyambaga yanyuzagaho ibihangano bye.

Ubwo yari ku rubyiniro, Benzoo yasusurukije abakunzi be bari benshi mu ndirimbo zikunzwe muri iyi minsi zirimo “Snokonoko”, “Mabalabala”, “Izolo”, “Mopepe” na “AmaRider” zakunzwe cyane.

Benzoo kandi akunze gukorana n’abahanzi n’abatunganya umuziki bakomeye muri Afurika y’Epfo, ibintu byamufashije gukomeza kwagura izina rye ku rwego mpuzamahanga.

Ni igitaramo cyakurikiwe n’icyabaye mu ijoro ryo ku wa 5 Nyakanga 2026 kikitabirwa n’abarimo DJ Phil Peter, Lihle Nderu wo muri Afurika y’Epfo, Big Allan wo muri Uganda, Joxy Parker, Miss Muyango, DJ Trick n’abandi banyuranye barimo Gradine Toto.

Sheilah Gashumba ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki bagezweho muri Uganda
Ubwitabire bwari hejuru muri iki gitaramo
DJ Phil Peter yari yagiye gushyigikira aba DJs bacuranze muri iki gitaramo
DJ Tyga mbere yo kujya ku rubyiniro ngo asusurutse abakunzi be
Yifuzaga gutahana amashusho y'urwibutso
Byari ibyishimo gusa ku bitabiriye iki gitaramo
Imyambarire ya Sheilah Gashumba ni imwe mu bikunze kugarukwaho aho acurangira
Aha umuziki uba umaze kuryohana abantu
Sheilah Gashumba yigira hejuru aho buri wese amubona akabafasha kubyina indirimbo aba ari gucuranga
DJ Tyga ni umwe mu Banyarwanda bacuranze muri iki gitaramo
DJ Nessa na we yasusurukije abakunzi b'umuziki bari bitabiriye iki gitaramo
Benzo yasanze nyinshi mu ndirimbo ze zizwi mu Rwanda
Benzoo yishimiwe bikomeye muri iki gitaramo
Uretse kuririmba yanyuzagamo akanabyinana n'abakunzi be
Urubyiruko rweretse Benzoo ko rusanzwe ruzi umuziki we
Uyu muhanzi na we ntabwo yigeze atenguha abakunzi be bari bitabiriye ari benshi

Amafoto: Cyubahiro Key


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages