Ni urubanza rwari rwitabiriwe na Idrissa Ouedraogo wari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe uruhande rwa Ishimwe Vestine rwo rwari ruhagarariwe n’umunyamategeko we.
Umunyamategeko wa Ishimwe Vestine yagaragarije Urukiko ko batiteguye kuburana kuko atabashije kubona umwanya uhagije wo kwiga dosiye kuko atayiboneye ku gihe.
Nyuma yo kumva ubusabe bwabo, umucamanza yanzuye ko icyifuzo cyabo cyubahirizwa bagahabwa umwanya wo gusoma dosiye, urubanza rwimurirwa ku wa 2 Ukwakira 2026.
Idrissa Ouedraogo yareze Ishimwe Vestine mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, asaba ko urukiko rutegeka uyu mugore kumwereka umwana avuga ko babyaranye, ndetse rugategeka ko hakorwa ibizamini by’amaraso ‘DNA Test’ hagati ye n’uyu mwana.
Ibi bikubiye mu kirego Idrissa Ouedraogo yatanze mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 17 Nzeri 2026, nyuma yo guhakana ibyo Ishimwe Vestine aherutse kumurega asaba gatanya.
Muri iki kirego IGIHE yabashije kubonera kopi, Idrissa Ouedraogo yavuze ko Ishimwe Vestine aherutse gutanga ikirego cy’ubutane, avuga ko impamvu ashaka gutandukana na we ari uko yamuhohoteraga nyuma y’uko amenye ko umugabo we yari asanzwe afite abandi bagore.
Icyakora muri iyi nyandiko, Ouedraogo ahakana ko ibyo byigeze bibaho.
Idrissa Ouedraogo yavuze ko ikintu kibabaje cyane ari uko kuva umwana bivugwa ko yabyaranye na Ishimwe Vestine yavuka, atarigera amuca iryera nubwo atahwemye gusaba kumwerekwa.
Ouedraogo avuga ko mu gihe ategereje kuburana mu mizi ikirego cy’ubutane yarezwemo na Ishimwe Vestine, asaba Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gutegeka ko yerekwa umwana bivugwa ko ari uwe.
Avuga ko afite agahinda ko kuba ataramubona mu gihe agiye gutandukana na nyina, ndetse akaba afite impungenge ko nibatandukanywa burundu n’amategeko, bishobora gutuma atazigera abona uwo mwana, cyane ko nyina aba mu mahanga.
Ikindi Idrissa Ouedraogo yasabye Urukiko muri iki kirego ni uko, mu bushishozi bwarwo, rutegeka ko hakorwa ibizamini ndangasano bizwi nka DNA hagati ye n’umwana bivugwa ko ari uwe.
Avuga ko ibi byamufasha gukuraho impungenge zishingiye ku kuba Ishimwe Vestine yaranze ko ahura n’umwana, ndetse bikamufasha gukomeza gukora inshingano ze nk’umubyeyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!