Iyi filime nshya ya Niyitegeka yayikoze mu kwizihiza imyaka 30 amaze mu ruganda rwa sinema n’ubuhanzi muri rusange, izerekanwa ku mugaragaro ku wa 30 Mutarama 2026.
Mu kiganiro na IGIHE, Niyitegeka yavuze ko igaruka ku nkuru y’umumotari uba azengerejwe n’ibibazo byo mu rugo agahitamo kwiba igikapu cy’umugenzi yumva ko aricyo kigiye kuba igisubizo ariko akisanga ahubwo yikururiye ibindi.
Ati “What a day ni filime ivuga ku nkuru y’umumotari wibye igikapu cy’umugenzi aziko harimo ibyo yagurisha cyangwa nacyo akakigurisha akabona amafaranga yo gukemura ibibazo byo mu rugo, nyamara yasanzemo kabutindi! Ku bw’impurirane uwo munsi umubera mubi ku buryo byarangiye umuryango we ugeretsweho imirambo itatu.”
Iyi filime ifite iminota 90 byitezwe ko izamurikirwa muri Mundi Center ku wa 30 Mutarama 2026 ubwo Niyitegeka azaba yizihiza imyaka 30 amaze mu ruganda rw’imyidagaduro.
Mu minsi ishize mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Niyitegeka yavuze ko ubusanzwe yari yatekereje gukora filime irangira ariko igaruka ku rugendo rwe muri sinema akaba ariyo yifashisha mu kwizihiza imyaka 30 amaze muri sinema gusa biza guhinduka nyuma y’uko abonye ko hari amahirwe yo guhatanira igihembo cya Oscars mu cyiciro cya ‘International Feature Films’.
Ati “Nyuma yo kubona ko hari amahirwe yo guhatana muri ‘Oscars’ kandi nkaba nari nsanzwe mfite filime ebyiri zanditse zirangiye, twamaze gutoranya imwe yo guhita dukira mu cyimbo cyo gukora igaruka ku rugendo rwanjye.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!