Ibi uyu mukobwa yabikomojeho mu kiganiro na ISIBO Radar gitambuka kuri Radiyo Isibo, aho yemeje ko umusore washyize hanze amashusho y’ubwambure bwe ari uwo bahoze bakundana wababajwe nuko batandukanye.
Ati “Hari umusore twakundanye, rero twari tukiri abana dukorana amafuti, nyuma twaje gutandukana birumvikana biramubabaza, mu gihe rero nari ntangiye kumenyekana yababajwe n’uko tutagikundana yifashisha ya mafuti twakoranye mu gushaka kunsenya.”
Gloria Buggie uhamya ko nubwo ataheranywe n’ingaruka yagizweho no gushyira hanze amashusho y’ubwambure bwe, mu by’ukuri ari ibintu byamushegeshe.
Ati “Wenda yabikoze yumva ko agiye kunkubita hasi, yego byaranshegeshe ariko murabizi ko ikitakwishe kigukiza, nanjye rero byarangiye ntacyo mbaye.”
Ku bijyanye n’uwasakaje ayo mashusho, Gloria Buggie ahamya ko yakurikiranywe n’inkiko ndetse yakatiwe gufungwa imyaka itanu ndetse ari gukora igihano yahawe.
Ati “Yarafashwe duhabwa ubutabera, ubu arafunze yakatiwe imyaka itanu. Ku rundi ruhande ntabwo iby’urubanza rwacu nigeze nifuza ko bijya mu itangazamakuru cyane kuko bitari ibintu byiza wavuga ko nari kwishimira gukomeza kubona byandikwa cyangwa bivugwa buri kanya.”
Ku rundi ruhande Gloria Buggie udatinya guhamya ko ari Umunyarwandakazi ufite umuryango i Kigali yavuze ko ari mu myiteguro yo gutaha akanamenyekanisha umuziki we mu Rwanda.
Mu minsi ishize, Gloria Buggie yasohoye indirimbo ye nshya yise Time Temala yakoranye na King Saha, iyi ikaba ikurikiye iyo yise Chikicha yakoranye n’itsinda rya B2C.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!