Uyu mukobwa uri mu myiteguro y’igitaramo cye giteganyijwe kubera muri ’Institut Français du Rwanda’ ku wa 16 Mutarama 2026, muri iyi minsi ari kugarukwaho cyane mu itangazamakuru nyuma y’inkuru z’urukundo rwe na Moctar.
Yaba Moctar na France Mpundu bose bitabiriye ikiganiro ‘ The secret story’ cyateguwe na Canal+, aha bakaba ari na ho bahuriye baramenyana ndetse banahava biyemeje kubana akaramata.
Ni ikiganiro gifatwa nk’irushanwa ryegukanywe na Moctar mu gihe France Mpundu we yabayemo uwa kane.
Mu minsi ishize aba bombi bakoranye ingendo zizenguruka ibihugu nka Bénin, Côte d’Ivoire n’ahandi.
Nyuma y’izi ngendo, mbere y’uko umwaka wa 2025 urangira, Moctar yageze i Kigali mu bikorwa binyuranye birimo gusura umuryango w’umukunzi we, gutembera u Rwanda ndetse n’ibindi.
Kuva mu mpera z’umwaka ushize kugeza uyu munsi, Moctar ari mu Rwanda ndetse byitezwe ko ku wa 16 Mutarama 2026 azitabira igitaramo cy’umukunzi we France Mpundu.
France Mpundu azwi cyane mu ndirimbo nka Nzagutegereza n’izindi zirimo Over yakoranye na Juno Kizigenza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!