00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Derek Sano wo muri Active yatangiye gufasha impano nshya, ahera kuri Red Iyizire

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 October 2026 saa 01:15
Yasuwe :

Derek Sano, wamenyekanye cyane mu itsinda ry’umuziki rya Active, yatangiye urugendo rwo gufasha no guteza imbere abahanzi bashya bafite impano, ahereye ku muhanzi Red Iyizire, uherutse gushyira hanze EP ye ya mbere yise ‘Iyizire’.

Iyi EP igizwe n’indirimbo umunani, yakozwe abifashijwemo na Virtuosi, sosiyete yashinzwe na Derek Sano igamije gufasha abahanzi bafite impano kuziteza imbere no kubaka umwuga wabo.

Indirimbo zigize iyi EP ni ‘Mu Rukundo’ yakoranye na Magna Romeo, ‘Last Time’, ‘Intention’, ‘Burundu’, ‘Iyizire’, ‘Mine’, ‘Rimwe’ na ‘This Way’.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Derek Sano yavuze ko mbere yo guhitamo gukorana na Red Iyizire yabanje kugerageza gukorana n’abahanzikazi batandukanye, ariko aza gusanga uyu mukobwa afite umwihariko, azi icyo ashaka mu muziki kandi afite ubushake bwo gukora no gutera imbere.

Ati “Icya mbere, nifuza gutanga umusanzu wanjye mfasha abafite impano nshya mu muziki. Rero, urabona ko hakiri imbogamizi z’uko bashiki bacu ari bake mu ruganda rw’umuziki, nanjye nkaba ngiye gutanga umusanzu wanjye.”

Derek Sano yatangiye ibikorwa byo gufasha no guteza imbere izindi mpano nyuma yo kurangiza amasomo mu Ishuri ry’u Rwanda ry’Umuziki. Icyakora, ibi ntibivuze ko yahagaritse ibikorwa bye bwite by’umuziki, kuko akomeje kuba umwe mu bagize itsinda rya Active.

Yinjiye muri uru rugendo rwo guteza imbere abahanzi bashya mu gihe mugenzi we Olivis, na we ubarizwa muri Active, aherutse gutangaza ko agiye gusubukura ibikorwa byo gukora umuziki ku giti cye.

Red Iyizire yinjiye mu muziki aho agiye kujya afashwa na Derek wo muri Active
Red Iyizire yahise asohora EP y'indirimbo umunani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages