00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chris Brown yahakanye ko iwe harashwe

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 3 May 2026 saa 11:38
Yasuwe :

Chris Brown yahakanye amakuru yavugaga ko iwe harashwe, abyita ibihuha ndetse abuza abantu gukomeza kumuhuza na byo.

Ni nyuma y’uko bivuzwe ko iwe harashwe urufaya rw’amasasu, uwaketsweho kubikora agahita atabwa muri yombi.

Chris Brown yavuze ko yari ari mu rugo iwe icyo gihe cyose kandi ko nta masasu yigeze yumva cyangwa imodoka y’abashinzwe umutekano.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati "Kugeza ubu, iyi nkuru irashaje. Ndi kubona amakuru nk’aho mwese mushaka kumenya igihe n’aho iryo raswa ryabereye. Nari ndi iwanjye iki gihe cyose. Nta sasu, imodoka ya polisi cyangwa ikindi kintu nigeze numva. Mwishyira izina ryanjye kuri iryo raswa".

TMZ yavuze ko yamenye amakuru ko ntaho Chris Brown ahuriye n’iri raswa, ahubwo harashwe urugo rw’umuturanyi we.

Amakuru avuga ko hanze yo kwa Chris Brown harashwe ku mugoroba wo ku wa 5 tariki ya 1 Gicurasi 2026. Ni hafi y’urugo rwe ruherereye i Tarzana mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyakora bikimara kuba, umugore umwe yahamagaye polisi yaho ihita itabara. Umugabo witwa Markeith Cungious ni we waketsweho kuharasa. Bijyana n’uko uyu mugore yabwiye polisi ko Cungious yamurasiye imodoka muri icyo gikorwa.

Abashinzwe umutekano bakimara kuhagera, bababajije uko byagenze. Uyu mugabo yireguye avuga ko yari yabanje gusaba uyu mugore kuhava mbere y’uko arasa ariko uyu mugore arinangira. Byatumye bagirana amakimbirane.

Cungious kandi yongeyeho ko uyu mugore yamugongesheje imodoka ku kirenge. Undi na we yahise ayerekezaho imbunda ayirasaho amasasu.

Chris Brown yahakanye amakuru yavugaga ko iwe harashwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages