Ni amakuru IGIHE yahamirijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa 7 Gicurasi 2025.
Ati “Ni byo koko ku wa 7 Gicurasi 2025, RIB yafunze Bishop Gafaranga ubusanzwe witwa Habiyarembye Zacharie, akurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rigikomeje.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ntirwatangaje uwo Bishop Gafaranga yakoreye iryo hohotera.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!