00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 May 2025 saa 09:20
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje ko rwataye muri yombi Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ni amakuru IGIHE yahamirijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa 7 Gicurasi 2025.

Ati “Ni byo koko ku wa 7 Gicurasi 2025, RIB yafunze Bishop Gafaranga ubusanzwe witwa Habiyarembye Zacharie, akurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rigikomeje.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ntirwatangaje uwo Bishop Gafaranga yakoreye iryo hohotera.

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .