00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 20 barimo Bazongere Rosine batangiye urugendo Kigali-Musanze n’amaguru (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 September 2026 saa 07:08
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Nzeri 2026 nibwo itsinda ry’abantu barenga 20 riyobowe na Bazongere Rosine ryahagurutse mu Mujyi wa Kigali ryerekeza mu Karere ka Musanze, mu rugendo rw’iminsi ibiri n’amaguru rwahujwe no ‘Kwita Izina’.

Aba uko barenga 20 bahuriye ku biro by’Umujyi wa Kigali, aba ari ho bahagurukira berekeza i Musanze aho byitezwe ko bazagera tariki 3 Nzeri 2026 mbere y’uko tariki 4 Nzeri 2026 berekeza mu Kinigi mu birori byo ‘Kwita Izina’ abana b’ingagi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mbere yo guhaguruka i Kigali, Bazongere yavuze ko umunsi wa mbere bagomba kurara kwa Nyirangarama mu gihe umunsi wa kabiri bazahita bagera i Musanze mbere y’uko ku wa 4 Nzeri 2026 bajya Kwita Izina.

Ati “Turamara iminsi ibiri mu rugendo. Uyu munsi turarara kwa Nyirangarama hanyuma ejo ku wa 3 Nzeri 2026 tuzarare i Musanze.”

Bazongere wateguye uru rugendo yise ‘Imbaraga Gorilla Walk’, asanzwe yarihebeye siporo ndetse akanategura ingendo zinyuranye akora n’amaguru mu rwego rw’ubukangurambaga ku mpamvu zitandukanye.

Ni urugendo ahamya ko ruzasiga ubutumwa bwo gukangurira abantu kurinda ibidukikije mu rwego rwo kubaka ejo hazaza heza.

Ati “Intego si ukugenda gusa, ahubwo ni ugukoresha urugendo rwacu nk’uburyo bwo guteza imbere ubuzima bwiza, guteza imbere ubukerarugendo bwo mu Rwanda no gukangurira abantu kugira uruhare mu kubungabunga umurage wacu kamere.”

Bazongere yavuze ko ‘Imbaraga Gorilla Walk 2026’ ari urugendo rwo kugenda n’amaguru rugamije guhuza siporo n’imibereho myiza, ubukerarugendo, kubungabunga ibidukikije ndetse no guteza imbere kurengera ingagi n’ibinyabuzima.

Abatangiranye urugendo na Bazongere bahagurukiye ku biro by'Umujyi wa Kigali
Mbere yo guhaguruka babanje gufatana amafoto y'urwibutso
Byari ibyishimo ku bahagurukanye na Bazongere Rosine berekeje mu Karere ka Musanze n'amaguru
Ubwo bari bahagurutse mu Mujyi wa Kigali berekeje i Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages