00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba mbere baguriye ibitabo bya Kagarara muri Gen-Z Comedy (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 September 2026 saa 10:51
Yasuwe :

Ashton Small wamamaye nka Kagarara ni we wari umutumirwa mu gitaramo ‘Gen-Z Comedy’ cyabereye muri Camp Kigali, ataha yishimye nyuma y’uko abitabiriye iki gitaramo baguze ibitabo bye birenga 40.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 24 Nzeri 2026, ubwo Kagarara yari yitabiriye Gen-Z Comedy mu rwego rwo kumenyekanisha gahunda yo kumurika igitabo cye yise ‘Muraho, My Name is Kagarara’, ateganya kumurikira muri Kigali Convention Centre ku wa 26 Nzeri 2026.

Nyuma yo gusobanurira abitabiriye iki gitaramo byinshi ku bikubiye muri iki gitabo, bamwe mu bari bitabiriye Gen-Z Comedy baguze ibitabo bigera kuri 40.

Iki gikorwa cyatangijwe n’umunyamideli Kabano Franco, wemeye kugura ibitabo bitanu, anaha umukoro abandi bari aho. Mu bamukurikiye harimo Martin Rutagambwa waguze ibitabo 10 ndetse n’abandi batandukanye.

Igitabo kimwe cya Kagarara cyaguraga ibihumbi 30 Frw, kandi uwakiguraga yahabwaga amahirwe yo kuzitabira umuhango wo kumurika iki gitabo muri Kigali Convention Centre ku wa 26 Nzeri 2026.

Iki gitabo cya Kagarara gikubiyemo inkuru z’ubuzima bwe bwite, uko yakuriye mu buzima butari bworoshye ndetse n’amasomo yakuye mu buzima.

Kagarara avuga ko yifuza ko iki gitabo cyagera no mu bigo by’amashuri, kugira ngo gifashe abana, cyane cyane abafite ubumuga, kumenya uko bakwitwara ndetse n’abandi bana bakamenya uko bafata bagenzi babo bafite ubumuga.

Uretse abana, Kagarara avuga ko iki gitabo kizagirira akamaro n’ababyeyi, baba abafite abana bafite ubumuga cyangwa abandi muri rusange.

Pirate ni umwe mu banyarwenya batanze ibyishimo ku bitabiriye iki gitaramo
Ambasaderi w'abakonsomateri ni umwe mu banyarwenya bakunze kwiyambazwa muri Gen-Z Comedy
Muhinde niwe munyarwenya wayoboye iki gitaramo
Mucunyi (ufite imbunda) ni umwe mu banyarwenya bamaze kuzamura izina rye mu Rwanda
Fally Merci yakiriye Kagarara nk'umushyitsi mukuru muri iki gitaramo
Kagarara agiye kumurika ku mugaragaro igitabo cye yise ‘Muraho, My Name is Kagarara’
Kagarara amaze kuganiriza abo muri Gen-Z Comedy yahawe impano
Martin Rutagambwa (wicaye hagati) niwe waguze ibitabo bya Kagarara byinshi, yaguze icumi
Franco Kabano ni we watangiye urugendo rwo gushaka abagura ibitabo bya Kagarara
Kagarara yongeye guhiga abarimo umutoza w'imyitozo ngorora ngingo Miguel ku bijyanye na 'Push-up'
Bolingo Paccy yatanze ibyishimo ku bakunzi b'umuziki bari bitabiriye Gen-Z Comedy
Itisnda 'Victorious Team' ni rimwe mu matsinda akunzwe mu Karere
Itsinda 'Victorious Team' ry'i Burundi ryishimiwe bikomeye muri iki gitaramo
Abitabiriye iki gitaramo bishimiye itsinda 'Victorious Team'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages