Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 24 Nzeri 2026, ubwo Kagarara yari yitabiriye Gen-Z Comedy mu rwego rwo kumenyekanisha gahunda yo kumurika igitabo cye yise ‘Muraho, My Name is Kagarara’, ateganya kumurikira muri Kigali Convention Centre ku wa 26 Nzeri 2026.
Nyuma yo gusobanurira abitabiriye iki gitaramo byinshi ku bikubiye muri iki gitabo, bamwe mu bari bitabiriye Gen-Z Comedy baguze ibitabo bigera kuri 40.
Iki gikorwa cyatangijwe n’umunyamideli Kabano Franco, wemeye kugura ibitabo bitanu, anaha umukoro abandi bari aho. Mu bamukurikiye harimo Martin Rutagambwa waguze ibitabo 10 ndetse n’abandi batandukanye.
Igitabo kimwe cya Kagarara cyaguraga ibihumbi 30 Frw, kandi uwakiguraga yahabwaga amahirwe yo kuzitabira umuhango wo kumurika iki gitabo muri Kigali Convention Centre ku wa 26 Nzeri 2026.
Iki gitabo cya Kagarara gikubiyemo inkuru z’ubuzima bwe bwite, uko yakuriye mu buzima butari bworoshye ndetse n’amasomo yakuye mu buzima.
Kagarara avuga ko yifuza ko iki gitabo cyagera no mu bigo by’amashuri, kugira ngo gifashe abana, cyane cyane abafite ubumuga, kumenya uko bakwitwara ndetse n’abandi bana bakamenya uko bafata bagenzi babo bafite ubumuga.
Uretse abana, Kagarara avuga ko iki gitabo kizagirira akamaro n’ababyeyi, baba abafite abana bafite ubumuga cyangwa abandi muri rusange.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!