U Rwanda rwatsinze uyu mukino wa 1/4 kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Nzeri 2026, aho rwitwaye neza mu maseti ane yakinwe.
Ikipe y’Igihugu yatsinze iseti ya mbere ku manota 25-17, inayobora iya kabiri ariko bigeze mu manota ya nyuma Ghana irayigaranzura inayitsinda ku manota 26-24.
Abanyarwandakazi bongeye gutangira nabi mu iseti ya gatatu, babanza kurushwa amanota umunani, ariko baza gusubira mu mukino batsinda iyi seti ku manota 25-19.
Iseti ya nyuma ntiyagoye cyane Ikipe y’Igihugu nk’uko byagenze kuri ebyiri zayibanjirije kuko yo yayiyoboye kuva itangiye, iyitsinda ku manota 25-18.
Nyuma y’iyi ntsinzi, Ikipe y’u Rwanda izakina umukino wa ½ n’ikipe ikomeza hagati ya Misiri na Tunisia.
Ghana yabaye ikipe ya mbere ibonye iseti mu Ikipe y’u Rwanda dore ko abakobwa b’Umutoza Frédéric Guérin batsinze imikino ine yabanje ku maseti 3-0.
U Rwanda rwari kumwe na Algeria, u Burundi na Repubulika Demokarasi ya Congo mu Itsinda D, rwaherukaga gusezerera Burkina Faso muri 1/8.
Kugera muri ½ cy’iri rushanwa riri kubera muri Kenya ni indi ntambwe ku Ikipe y’Igihugu y’Abagore yaherukaga kwegukana umwanya wa kane ubwo Igikombe cya Afurika cyari cyabereye i Yaoundé mu 2023, inyuma ya Misiri, Kenya na Cameroun.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!