00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UR igiye kuyobora ubushakashatsi buganisha ku gukora urukingo rwa Chikungunya

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 9 June 2026 saa 02:39
Yasuwe :

Kaminuza y’u Rwanda (UR) yatangirijwemo umushinga w’imyaka ine izafatanya n’izindi nzego zirindwi zo hirya no hino ku Isi aho izaba iyoboye igice cy’ubushakashatsi buganisha ku gukora urukingo rw’indwara ya Chikungunya.

Chikungunya ni indwara ijya guhuza ibimenyetso na malaria ariko yo iterwa no kurumwa n’umubu wo mu bwoko bwa Aedes aegypti.

Kugeza ubu nta muti n’urukingo byihariye ifite ahubwo bavura ibimenyetso ndetse ikunze kwitiranywa na malaria ariko ibyo birimo izindi mbogamizi.

Ni muri urwo rwego kuva kuri uyu wa 8-10 Kamena 2026 UR yakiriye inama yatangarijwemo umushinga wiswe ACT-CHIK uganisha ku kuyikingira.

Uhuje ibigo birindwi byo ku migabane itandukanye byose bifite uruhare mu kuwushyira mu bikorwa ariko UR yo izayobora igice cy’ubushakashatsi buzakorerwa mu bihugu bine byo muri Afrika ari byo Kenya, u Rwanda, Sénégal no muri Nigeria.

Umushinga wose uzaterwa inkunga n’ Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ingana na miliyoni 15.3 z’Amayero.

Ni mu gihe ikigo cyitwa Institut Pasteur cyo mu Bufaransa ari cyo kiyoboye umushinga wose hamwe n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Inkingo cyo muri Koreya kizita ku bijyanye n’igeragezwa ry’urukingo.

Hari kandi ibindi bigo bifitemo izindi nshingano nka Institut Pasteur de Dakar cyo muri Sénégal, Fiocruz cyo muri Brésil, KEMRI cyo muri Kenya n’Ibitaro bya Irrua Specialist Teaching Hospital muri Nigeria.

Ibikorwa bizabamo ni ugufatanya mu bushakashatsi hashyirwa imbaraga mu bikorwa by’igeragezwa ry’urukingo rwa Chikungunya, ibijyanye no kubaka ubushobozi, gusangira ubumenyi n’ibindi.

UR kandi yatoranyirijwe kuyobora icyo gice cy’ubushakashatsi itsinze izindi kaminuza zabyifuzaga muri Afurika.

Umuyobozi wa ACT-CHIK muri UR, Prof. Mutesa Léon yavuze ko gukorana n’abo bashakashatsi b’ahandi bizatuma bahuza imbaraga haboneke urukingo rwo kurwanya iyo ndwara muri Afurika kandi ko hari ibyo bazaheraho byatangiye.

Ati “Kugeza ubu nta muti nta n’urukingo rwa Chikungunya bihari. Ubu bushakashatsi tugiye guhuriraho ni intambwe ikomeye kandi icyiza ni uko mu bice bine bigize urukingo, icya mbere cyari cyarakozwe na Institut Pasteur yo mu Bufaransa. Igice cyo kuvumbura uko urukingo ruteye ni cyo cyakozwe, ubu tugiye gukomereza ku budahangarwa bwarwo n’ibindi bice byose.”

Umuyobozi ushinzwe Imyigishirize n’Iterambere ry’Abakozi bo kwa Muganga muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Nkeshimana Menelas yavuze ko kuba inzego z’u Rwanda mu buzima zariyubatse ku buryo zakira ubushakashatsi buri ku rwego rw’Isi ari intambwe ikomeye.

Ikindi ni uko ari andi mahirwe ku gihugu kuko kizungukiramo byinshi kuri ubwo bushakashatsi mu by’ubuvuzi kuko harimo abafite intambwe ifatika bateye ndetse ko muri miliyoni 15.3 z’Amayero uwo mushinga wateganyirijwe, abarirwa muri 30% byayo azajya mu bikorwa bizabera mu Rwanda na byo bibe ari andi mahirwe.

Yakomeje ati “Uyu mushinga nugenda neza hashobora gukurikiraho n’ibindi kuko si Chikungunya ishakirwa urukingo yonyine na za Ebola na Marburg zirahari. Iyo wubatse inzego neza zituma abafatanyabikorwa baza mu gihugu biba ari inyungu kuko ubu abashakashatsi bacu bazabwungukiramo kandi na laboratwari zizubakwa muri uyu mushinga tuzazibyaza umusaruro.”

Indi nyungu ni uko kuba urukingo rwaboneka u Rwanda rubigizemo uruhare kandi rugafasha by’umwihariko Afurika byaba ari ikintu gikomeye cyane kandi bishobora kujyana no kuhakorera indi miti bigatuma n’Igihugu gikomeza kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Prof. Anh Wartel uyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Inkingo (IVI) ishami ryo mu Burayi yavuze ko Chikungunya atari indwara yo gukerensa kuko ikibazo ari uko ubu n’umubare w’abayirwara utazwi.

Ati “Bitewe n’uko ibimenyetso byayo babyitiranya na malaria hari benshi bayirwara ntibimenyekane. Ibyo iyo ubirebeye mu ndorerwamo y’ihindagurika ry’ibihe n’uburyo rigira uruhare cyane mu kongera indwara zandura usanga ari indwara ikomeye mu Rwanda no muri Afurika ikeneye gushakirwa urukingo.”

Umuhuzabikorwa wa ACT-CHIK muri Institut Pasteur mu Bufaransa ari na yo yatangiye gukora kuri urwo rukingo, Dr. Sotiris Missailidis yavuze ko mu myaka ibarirwa muri itatu nyuma y’umushinga, ibikorwa remezo bijyanye na rwo bizaba byaruzuye maze ruhite rutangira gukwirakwizwa.

Indwara ya Chikungunya igaragara no mu Rwanda ihuje ibimenyetso byose na malaria ariko yo uyirwaye ashobora kugira umuriro mwinshi cyane no gucika intege mu ngingo byisumbuyeho.

Ubushakashatsi bwakorewe mu Rwanda mu 2024 bwagaragaje ko ihari ariko ikibazo kikaba ari uko ivurwa nka malaria kubera kubyitiranya bigatuma itinda gukira, mu gihe ku Isi hose abantu miliyoni 35 bayandura buri mwaka ariko iboneka cyane muri Amerika y’Amajyepfo na Aziya kurusha muri Afurika.

Iyi nama yakiriwe na UR yatangirijwemo umushinga uzasiga hemejwe urukingo rwa Chikungunya
Clément San Sébastien wari uhagarariye EU yavuze ko gutera inkunga umushinga wa ACT-CHIK ari intambwe ikomeye mu by'ubuvuzi
Umuhuzabikorwa wa ACT-CHIK muri Institut Pasteur mu Bufaransa, Dr. Sotiris Missailidis yavuze ko mu myaka ibarirwa muri itatu nyuma y’umushinga urukingo ruzaba rwabonetse
Umuyobozi wa ACT-CHIK muri UR, Prof. Mutesa Léon yavuze ko gukorana n’abashakashatsi b’ahandi bizatuma bahuza imbaraga haboneke urukingo rwo kurwanya Chikungunya
Umuyobozi ushinzwe Imyigishirize n'Iterambere ry'Abakozi bo kwa Muganga muri Minisante, Dr. Nkeshimana Menelas yavuze ko ari intambwe ikomeye kwakira mu Rwanda ubushakashatsi buri ku rwego rw’Isi
Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imari n'Imiyoborere muri Kaminuza y'u Rwanda, Françoise Kayitare Tengera yavuze ko iyo kaminuza itewe ishema no kuyobora ubushakashatsi bwo guhangana na Chikungunya
Prof. Anh Wartel uyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Inkingo (IVI) ishami ryo mu Burayi yavuze ko Chikungunya atari indwara yo gukerensa kuko ikibazo ari uko ubu n’umubare w’abayirwara utazwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages