Amakipe yombi yakinnye uyu mukino mu rwego rwo kwitegura imikino nyafurika ya CAF, azakina guhera mu cyumweru gitaha.
Wari umukino wa kabiri wa gicuti kuri Rayon Sports izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, aho iri kwitegura guhura na Al-Hilal Club yo muri Sudani mu gihe AS Kigali izakina na KMC FC yo muri Tanzania muri CAF Confederation Cup, yakinaga umukino wa mbere wa gicuti.
Rayon Sports yabonye uburyo butatu bukomeye bwabonetse mu gice cya mbere, ariko igorwa n’uwahoze ari umunyezamu wayo, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ wavanyemo imipira ibiri yatewe na Bizimana Yannick.
AS Kigali ifite abakinnyi biganjemo abashya, yagerageje gusatira cyane mu gice cya kabiri nyuma yo kwinjira mu kibuga kwa Haruna Niyonzima wahise anahabwa igitambaro cya kapiteni, ariko uburyo bumwe yabonye bugana ku izamu, Kalisa Rachid ntiyabubyaza umusaruro kuko yateye hanze umupira w’umuterekano ikipe ye yabonye.
Umunyezamu wa AS Kigali, Bate Shamiru wasimbuye Bakame mu gice cya kabiri, yakuyemo umupira ukomeye wahinduwe na Iradukunda Eric ‘Radu’ awutanga Michael Sarpong na Samuel Ifeanyi Nwosu.
Oumar Sidibé winjiye asimbura nyuma yo gutangira imyitozo kuri uyu wa Kane nimugoroba, ni we watanze umupira wavuyemo igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Michael Sarpong wasize ba myugariro ba AS Kigali akaroba umunyezamu Bate Shamiru.
Rayon Sports izakina undi mukino wa gicuti ku Cyumweru ihura na Villa SC mu gihe AS Kigali na yo izakina n’iyi kipe yo muri Uganda ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.
Aya makipe yombi azahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika, azakira imikino ibanza izabera i Kigali mu mpera z’icyumweru gitaha.
Amafoto: Usanase Anitha



















TANGA IGITEKEREZO