00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC muri Mali, Rayon kuri Muderi Akbar: Ibyavuzwe ku isoko ry’abakinnyi mu Rwanda kuri uyu wa Mbere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 June 2026 saa 06:24
Yasuwe :

Amakipe menshi yo mu Rwanda no hanze yarwo akomeje kuganiriza abakinnyi bamwe ngo bongere amasezerano, mu gihe hari n’abashya batangiye kugurwa hitegurwa umwaka w’imikino mushya wa 2026/27: Kurikira ibigezweho biri kuvugwa mu makipe atandukanye yo mu Rwanda kuri uyu wa Mbere.

Gorilla FC yasezereye abakinnyi batanu

Gorilla FC yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi batanu ari bo Sally Yipon, Manzi Patrick, Muhawenayo Gad, Ntagisanayo Serge na Duru Ikena Merci, bose basoje amasezerano.

Aba biyongereye kuri Nshuti Didier werekeje muri Rayon Sports na Khalifa Traoré waguzwe na Kenya Police FC.

Kiyovu Sports yumvikanye na Malikidogo wakiniraga Rutsiro FC

Umunyamakuru Ishimwe Olivier ’Ba’ yatangaje ko Kiyovu Sports yamaze kumvikana na rutahizamu Mumbele Jonas Malikidogo wakiniraga Rutsiro FC.

Khalifa Traoré yerekeje muri Kenya Police FC

Radio 10 yatangaje ko rutahizamu w’Umunya-Mali Khalifa Traoré wakiniraga Gorilla FC, yerekeje muri Kenya Police FC aho yaguzwe ibihumbi 40 by’Amadolari ku masezerano y’imyaka ibiri.

Gorilla FC iheruka kugura Umunya-Nigeria Sunday Inemesit Akang wakiniraga AS Kigali, nk’umusimbura we

Ganijuru yemeye kongera amasezerano muri Rayon Sports

Umunyamakuru Musangamfura Christian Lorenzo yatangaje ko myugariro w’ibumoso, Ishimwe Ganijuru Elie yemeye kongera muri Rayon Sports, aho yari yatangiye asaba miliyoni 15 Frw, ariko akaza kwemera miliyoni 10 Frw ngo asinye indi myaka ibiri.

Yongeyeho ko umushahara we uza kuva ku bihumbi 400 Frw ukaba ibihumbi 800 Frw.

Gusa ngo uyu mukinnyi yasabye Rayon Sports kubanza kumwishyura umwenda wa miliyoni 4 Frw imufitiye, yamusigayeho ayigeramo, mbere yo gusinya amasezerano mashya.

Iradukunda Pascal ashobora kujya muri Mukura VS

Iradukunda Pascal usoje amasezerano muri Rayon Sports, ashobora kwerekeza muri Mukura VS.

Isibo FM yatangaje ko kuba Rayon Sports iri gushaka abandi bakinnyi bashya ku mwanya we, byatumye atangira gutekereza i Huye ayo yifuzwa ndetse yabona umwanya wo gukina.

Issah Yakubu yerekeje muri Gorilla FC

Myugariro w’Umunya-Ghana, Issah Yakubu yasinye imyaka ibiri muri Gorilla FC nyuma yo gutandukana na Police FC.

Rayon Sports yifuza Kapiteni wa Gasogi United

B&B FM yatangaje ko mu bakinnyi b’abanyamahanga Rayon Sports ishaka kongera mu kibuga hagati harimo Kapiteni wa Gasogi United, Muderi Akbar, ibona nk’umusimbura mwiza wa Ndayishimiye Richard mu gihe atakongera amasezerano.

Muderi w’imyaka 21, asigaje amasezerano y’ukwezi kumwe muri Gasogi United.

Niyungeko mu batozwa batekerejwe muri Kiyovu Sports

Umunyamakuru wa Radio 10, Ndayisaba Léonidas, yatangaje ko Umurundi Olivier Niyungeko ’Mutombola’ ari mu batoza batekerejweho na Kiyovu Sports.

Iyi kipe nta mutoza mukuru ifite nyuma y’igenda rya Haringingo Francis muri Werurwe.

Zuberi na Tatou bifuzwa na Rayon Sports baracyafite amasezerano muri Mukura VS

Iradukunda Elie Tatou na Hakizimana Zuberi bifuzwa na Rayon Sports, bombi baracyafite amasezerano y’umwaka muri Mukura VS.

Umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc yatangaje ko Rayon Sports yifuza kubatangaho miliyoni 25 Frw uko ari babiri.

Andi makuru avuga ko Tatou yifuzwa na Police FC.

Rayon Sports yongereye amasezerano Kabange, inumvikana na Youssou Diagne

Umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc yatangaje ko Rayon Sports yamaze kongerera amasezerano y’imyaka ibiri myugariro w’iburyo, Nshimiyimana Emmanuel ’Kabange’.

Kuri uwo mwanya ni ho hakina Uwumukiza Obed ugifite amasezerano.

Undi mukinnyi wamaze kumvikana na Rayon Sports ku kongera amasezerano ni Kapiteni wayo Youssou Diagne, bivuze ko mu mutima w’ubwugarizi yiyongera kuri Rushema Chris bari basanzwe bakinana ndetse na Matumona Abbel na Nshutinziza Didier baheruka kugurwa.

Imfurayacu yatangaje kandi ko Muhoza Daniel na Ndikumana Fabio batangazwa nk’abakinnyi bashya ba Gikundiro.

Myugariro w’Umunya-Mali muri APR FC

APR FC iravugwamo Babé Diarra ukinira Ikipe Stade Malien y’iwabo muri Mali, aho akina mu mutima w’ubwugarizi.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 ni we ushobora kwiyongera mu bwugarizi bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Mu 2024, uyu mukinnyi yifujwe na Blau-Weiß Linz yo muri Autriche.

Petros Koukouras ashobora gutoza Mukura VS

Umunyamakuru wa RBA, Nepo Dushime ’Mubicu’, yatangaje ko Umugereki Petros Koukouras wigeze gutoza Kiyovu Sports, ari we ushobora gutoza Mukura VS mu mwaka w’imikino utaha.

Amakuru avuga ko iyi kipe y’i Huye itanyuzwe n’umusaruro yagezeho mu mwaka w’imikino ushize iri kumwe n’Umutoza Nshimiyimana Canisius.

Mukura VS yabaye iya karindwi muri Shampiyona mu gihe mu Gikombe cy’Amahoro yasezerewe itarenze muri 1/8.

Yakubu yabaye umukinnyi wa karindwi usohotse muri Police FC

Myugariro w’Umunya-Ghana Issah Yakubu yiyongereye mu bakinnyi basezerewe na Police FC.

Yiyongereye kuri Byiringiro Lague, Allan Kateregga, David Chimezie, Henry Msanga, Richard Kirongozi na Ani Elijah.

Police FC yasezereye abandi bakinnyi batanu

Byiringiro Lague, Allan Kateregga, David Chimezie, Henry Msanga na Richard Kirongozi bamaze gutandukana n’ikipe ya Police FC aho yabashimiye imikoranire bagiranye.

Biyongereye kuri rutahizamu Ani Elijah na we byemejwe ko atazakomezanya n’iyi kipe.

Rayon Sports irifuza Msanga Henry

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gushaka abakinnyi benshi ku isoko ryo muri iyi mpeshyi, aho ikeneye kwiyubaka mu myanya myinshi itandukanye.

Amakuru yatangajwe n’abanyamakuru banyuranye aremeza ko mu bakinnyi yegereye harimo Umurundi Henry Msanga ukina mu kibuga hagati, imbere ya ba myugariro, usoje amasezerano muri Police FC.

Umunyamakuru Munyantore Eric ’Khalikeza’ yatangaje ko Rayon Sports yagiranye ibiganiro na Henry Msanga ku wa Gatandatu, ndetse impande zombi zumvikanye ku masezerano y’imyaka ibiri.

Ku mwanya akinaho, Rayon Sports yahakinishaga Likau Faustin Kitoko waguzwe muri Mutarama akaba agifite amasezerano, Ndayishimiye Richard usoje amasezerano na Ntarindwa Aimable Ntagorama ugifite amasezerano.

Ni wo mwanya kandi uheruka kugurwaho Nisingizwe Christian wavuye muri Mukura VS.

APR FC iri gutekereza kuri Ishimwe Christian

Umunyamakuru Ndayisaba Léonidas yatangaje ko APR FC yatangiye gutekereza kuri Ishimwe Christian mu gihe Niyomugabo Claude ari kugenda gake mu biganiro byo kongera amasezerano nubwo kuri ubu ari mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ iri muri Misiri.

Christian wakiniye APR hagati ya 2022 na 2024, asoje amasezerano y’imyaka ibiri yari afite muri Police FC.

Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira, avugwa kandi muri Rayon Sports aho impande zombi zitarumvikana ku igurwa rye.

Ani Elijah ntazakomezanya na Police FC

Nyuma y’imyaka ibiri akinira Ikipe ya Polisi y’Igihugu, Umunya-Nigeria Ani Elijah yatandukanye na yo kuko amasezerano ye yarangiye.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram, uyu mukinnyi yashimiye Police FC ku bihe bagiranye.

Ubwo Elijah yageraga muri Police FC muri Kanama 2024 avuye muri Bugesera FC, yari amaze kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi (15) muri Shampiyona, abinganya na Victor Mbaoma wakiniraga APR FC.

Mu mwaka w’imikino ushize wa 2025/26, uyu Munya-Nigeria yatsinze ibitego birindwi mu mikino 19 ya Shampiyona.

Igitondo cyiza!

Ni umunsi wa munani kuva Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26 ishyizweho akadomo. Amakipe yose azakina Icyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino utaha akomeje kurambagiza abakinnyi bashya azakoresha, anarekura abo atazakomezanya na bo.

Kuri uyu wa Mbere tugiye kurebera hamwe amwe mu makuru akomeye agezweho mu igura n’igurisha ry’abakinnyi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages