Rayon Sports yemeje igurwa rya Nisingizwe Christian
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Nisingizwe Christian ukina mu kibuga hagati, imbere ya ba myugariro, wakinaga muri Mukura VS.
Uyu mukinnyi w’imyaka 25, yasinye imyaka ibiri.
Yabaye umukinnyi wa gatatu Gikundiro itangaje muri iki cyumweru nyuma ya Ndayishimiye Didier na Nshutinziza Didier.
Youssou Diagne yasabye Rayon Sports miliyoni 44 Frw ngo yongere amasezerano
Uwari Kapiteni wa Rayon Sports, myugariro Youssou Diagne ukomoka muri Sénégal ari mu bakinnyi basoje amasezerano.
Umunyamakuru wa Radio 10, Hitimana Jean Claude, yatangaje ko uyu mukinnyi yasabye ibihumbi 30 by’Amadolari [miliyoni 43,8 Frw] kugira ngo yongere amasezerano.
Youssou Diagne amaze imyaka ibiri mu Rwanda nyuma yo kuhagera mu mpeshyi ya 2024.
Amakipe yo muri Shampiyona y’u Rwanda yahawe iminsi 82 yo kwandikisha abakinnyi bashya muri iyi mpeshyi
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryamaze gushyiraho amatariki amakipe yo mu Rwanda azandikishirizaho abakinnyi bashya muri iyi mpeshyi.
Amakipe akina Icyiciro cya Mbere mu Bagabo azandikisha abakinnyi bayo kuva tariki ya 10 Kamena kugeza ku ya 30 Kanama 2026.
Ni mu gihe isoko rizongera gufungura hagati ya tariki ya 3 n’iya 31 Mutarama 2027.
Mu Cyiciro cya Mbere mu Bagore, isoko rizafungura kuva tariki ya 15 Nyakanga kugeza ku ya 30 Nzeri no kuva tariki ya 26 Ukuboza kugeza ku ya 24 Mutarama 2027.
Mu bindi byiciro, kwandikisha abakinnyi bashya bizatangira kuva tariki ya 1 Kanama kugeza ku ya 23 Ukwakira no kuva tariki ya 8 Mutarama kugeza ku ya 7 Gashyantare 2027.
APR FC ishobora kugura umukinnyi umwe wugarira
Ikipe ya APR FC iri mu makipe yitezwe cyane ku isoko ry’igura n’igurisha muri uyu mwaka.
Amakuru ahari avuga ko nta mpinduka nyinshi izakora mu bwugarizi bwayo, aho ishobora kwinjizamo umukinnyi umwe w’umunyamahanga ahubwo ikongerera amasezerano Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunussu na Niyomugabo Claude.
Myugariro w’iburyo Byiringiro Jean Gilbert ugifite umwaka umwe, na we ashobora kongererwa amasezerano.
Police FC irifuza Tuyizere Jean Luc
Umunyezamu Tuyizere Jean Luc usoje amasezerano muri Mukura VS, arifuzwa na Police FC aho yasimbura Niyongira Patience uvugwa muri Rayon Sports.
Tuyizere yasoje Shampiyona ya 2025/26 ari we ubanza mu kibuga imbere ya Kapiteni wa Mukura VS, Nicholas Ssebwato.
Rayon Sports yasabwe kwishyura miliyoni 70 Frw ku munyezamu wa Kiyovu Sports
Amakuru ahari avuga ko mu gihe Rayon Sports itizeye ko Kwizera Olivier azongera amasezerano ndetse n’abandi banyezamu ifite barimo Drissa Kouyaté bakaba nta cyizere batanga, mu bo yatekerejeho harimo Umunya-Cameroun James Desire Bienvenu ukinira Kiyovu Sports.
Gusa ngo yabwiwe ko kugira ngo ibone uyu munyezamu uri mu bitwaye neza mu mwaka w’imikino ushize, isabwa kwishyura miliyoni 70 Frw.
Mu mikino 29 James Desire Bienvenu Djaoyang yakinnye muri Shampiyona ya 2025/26, harimo 17 atigeze yinjizwamo igitego.
Isoko ryatangiye gushyuha
Rayon Sports yabaye ikipe ya mbere yo mu Cyiciro cya Mbere yatangaje ko yasinyishije abakinnyi bashya, aho ku wa Gatanu yerekanye babiri.
Uwa mbere ni Ndayishimiye Didier ukina uruhande rwose rw’iburyo no hagati asatira izamu, aho yasinye imyaka ibiri avuye muri AS Kigali.
Undi mukinnyi watangajwe ni myugariro wo hagati, Nshutinziza Didier wasinye imyaka itatu avuye muri Gorilla FC.
Abandi bakinnyi bategerejwe muri iyi kipe ni Muhoza Daniel wakiniraga Etoile de l’Est, Nisingizwe Christian wakiniraga Mukura VS na Hakizimana Zuberi wakiniraga Mukura VS.
Igitondo cyiza!
Ni umunsi wa gatandatu kuva Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26 ishyizweho akadomo. Amakipe yose azakina Icyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino utaha ari kurambagiza abakinnyi bashya azakoresha, anarekura abo atazakomezanya na bo.
Kuri uyu wa Gatandatu tugiye kurebera hamwe amwe mu makuru akomeye agezweho mu igura n’igurisha ry’abakinnyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!