Iri rushanwa ritegurwa n’Ihuriro ry’Abanyeshuri mu Mashuri Makuru na Kaminuza – Intagamburuzwa ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo na Minisiteri y’Uburezi, riri kuba kuva mu Ukuboza 2025.
Siporo enye ziri gukinwa ni Umupira w’amaguru aho hitabiriye abahungu gusa, ariko ibyiciro byombi by’abahungu n’abakobwa bikaba byaritabiriye muri Handball, Volleyball na Basketball.
Handball ni yo yasojwe kugeza ubu aho UR Huye yabaye iya mbere mu bagabo ihigitse INES Ruhengeri, University of Kigali na UR Rukara mu gihe mu bagore igikombe cyatwawe na UR Huye ihigitse UR Rukara na University of Kigali.
Abategura iri rushanwa batangaje ko imikino ya nyuma mu mikino isigaye izaba tariki ya 27-28 Kamena 2026, ikazakinirwa ku bibuga bitandukanye birimo ibya RP Huye, Kamena Stadium (Huye) na Gymnase ya Gisagara.
Stade Kamena izakira umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, aho EAUR Nyagatare izahura na RP Gishari ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Kamena, guhera Saa 14:00 mu gihe umukino wa nyuma utegerejwe cyane uzahuza Mount Kigali University na EAUR Kigali ku Cyumweru Saa Tanu.
Basketball y’abagabo izakinirwa muri RP Huye, aho umukino wa mbere wa 1/2 uzahuza UTAB na UR Nyarugenge ku wa Gatandatu Saa Tatu naho umukino wa kabiri ugahuza RP Huye na EAUR Kigali guhera Saa Tanu.
Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uteganyijwe ku wa Gatandatu Saa 15:00, mu gihe umukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru Saa Yine za mu gitondo.
Mu bagore, na bo bazakinira muri RP Huye, ikipe yaho izahura na Kibogora Polytechnic, mu gihe EAUR Kigali izakina na UR Busogo. Iyi mikino yombi ya ½ izaba ku wa Gatandatu Saa 09:00 na Saa 11:00.
Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uteganyijwe ku wa Gatandatu Saa 15:00, naho umukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru Saa 10:00.
Muri Volleyball y’abagabo, imikino ya 1/2 izabera muri Gymnase ya Gisagara ku wa Gatandatu aho UR Huye izahura na UR Nyarugenge, mu gihe UTAB izakina na EACC, Saa 09:00 na Saa 11:00.
Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uteganyijwe ku wa Gatandatu Saa 15:00, naho umukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru Saa 13:00.
Mu bagore, Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uzahuza UR Rwamagana na UR Busogo ku wa Gatandatu Saa Tanu i Huye mu gihe umukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru Saa Tatu, aho RP Kigali izahura na UR Remera muri Gymnase ya Gisagara.
Biteganyijwe ko ibirori byo gutanga ibihembo n’imidali bizabera muri Gymnase ya Gisagara ku Cyumweru guhera Saa 15:00.
1/2 @HuyeDistrict & @GisagaraDistr District will host the biggest weekend of university sports on June 27- 28, 2026. 🔥🏆
Pride, passion, and glory, the Rwanda Varsity League Finals are here. #VarsityLeagueRw pic.twitter.com/aSSnj4xZGE— RWANDA VARSITY LEAGUE (@VarsityLeagueRw) June 24, 2026
Inkuru bifitanye isano: Abakinnyi barenga 2000 bahawe urubuga mu mikino ihuza kaminuza zo mu Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!