Rayon Sports nshya y’umutoza Haringingo Francis yatangiye umwaka w’imikino iri hejuru, yitwara neza mu mikino ya gicuti yahuyemo n’amakipe ya Jamus SC, Gor Mahia FC, Al-Ahli Wad Medani na Mathare United mbere na nyuma ya CECAFA Kagame Cup.
Muri iryo rushanwa ryabereye i Kigali, Gikundiro na ho yitwaye neza, itsinda buri mukino aho mu mikino itanu yinjijemo ibitego icyenda, yo yinjizwa ibitego bibiri.
Muri CECAFA, umukino Tusker FC n’uwa Al-Hilal SC, ni yo Rayon Sports yasoje yinjijemo igitego kimwe mu gihe indi yose yagiye iyibonamo ibitego bibiri keretse uwa ½ yatsinzemo Jamus SC ibitego 3-1.
Kwitwara neza kuri urwo rwego byahesheje iyi kipe kwegukana CECAFA yaherukaga mu myaka 28 ishize, ndetse biha icyizere abakunzi bayo ko bagiye kongera kugira umwaka mwiza dore ko ikindi gikombe baherukaga ari icy’Amahoro batwaye mu 2023 mu gihe icya Shampiyona bagiheruka mu 2019.
Kuri ubu Rayon Sports imaze imikino itatu idatsinda
Bitandukanye n’uko byari bimeze, kuri ubu Rayon Sports imaze iminota 270 y’imikino itatu idatsinda ndetse yayibonyemo igitego kimwe gusa ari cyo cyayisheje gukomeza muri CAF Confederation Cup.
Gikundiro yabanje gusezererwa na Police FC yayitsinze penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ubusa ku busa muri ½ cya FERWAFA Super Cup, iminsi ine mbere yo gufata urugendo rugana muri Cameroun.
Mu mikino ibiri yakinnye na Panthère Sportive du Ndé mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup, iyi kipe ihagarariye u Rwanda yiyongereye icyizere inganyiriza i Yaoundé igitego 1-1 ndetse iki gitego cyinjijwe na Junior Kameni ni cyo cyayifashije gukomeza nyuma yo kunganyiriza i Kigali ubusa ku busa.
Ubwo yari abajijwe kuri uyu musaruro n’igabanuka ry’ibitego, umutoza Haringingo Francis yavuze ko bituruka ku munaniro ariko nta wakwirengagiza ko hashobora kuba harimo no kwirara kw’abakinnyi.
Ati “Icya mbere ni umupira, Kameni yahoze atsinda, Tatou yahoze atsinda, Tambwe yahoze atsinda, ariko uyu munsi ntibyashobotse, ku mukino wa Police FC ntibyashobotse, ntekereza ko harimo n’umunaniro.”
“Ni ikintu abantu badakunda gushyiramo ariko ntekereza ko twakinnye imikino myinshi yo kwitegura, tujya muri CECAFA, dukina Super Cup, urugendo rwo kujya muri Cameroun no kugaruka. Ntekereza ko navuga ikintu gikomeye cyane, harimo umunaniro ariko iyo uri gutegura ibintu byose urabireba, no kwirara ntibishobora kubura. Ntekereza ko muri rusange, ubutaha tugiye kwitegura neza kugira ngo dushobore kubona ibyo bitego.”
Igihe cyaba kigeze ngo bamwe mu basimbura bahabwe umwanya ubanzamo?
Abakurikira imikino ya Rayon Sports muri iyi minsi, bajya impaka ku minota Muhoza Daniel ahabwa n’umutoza Haringingo Francis, aho buri gihe ajya mu kibuga asimbuye agahindura umukino ndetse akenshi akayifasha kubona intsinzi.
Nyuma y’umukino wa Panthère Sportive du Ndé mu mpera z’icyumweru, uyu mutoza yongeye kubazwa niba hageze ngo akore impinduka mu bakinnyi akunze kubanza mu kibuga.
Mu gusubiza, Haringingo yagize ati “Buri mukino ugira uko ukinwa, ushobora kubona umukinnyi yatangiye uyu munsi, ejo akicara ku ntebe y’abasimbura hagakina undi kubera uburyo umukino uba wateguwe.”
Uyu mutoza yashimangiye ko bagiye gukomeza gukora cyane ku kijyanye no kubyaza umusaruro amahirwe y’ibitego babona.
Ati “Dufite abakinnye bakiri bato benshi, ariko icyiza ni ugukorera hamwe, tukabona uburyo tukagera ku izamu, tukananirwa. Tugiye gukora cyane ku kubyaza umusaruro ubwo buryo. Ni ibintu bifata umwanya, ni ikipe nshyashya, nta mezi atatu tumaranye.”
“Hari ibintu byinshi byiza bimaze kuba, hari n’ibyo tuzakomeza gukosora cyangwa dutindaho kugira ngo bibe byiza cyane.”
Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa 17 Nzeri 2026 ikina na Sunrise FC mu mukino wayo wa mbere muri Shampiyona.
Ni mu gihe ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup rizakinwa tariki 16-18 na 23-25 Ukwakira 2026, aho izahura na FC Black Bulls yo muri Mozambique.
Muri icyo cyiciro, byitezwe ko Rayon Sports ishobora gukinishamo myugariro Mohamed Ouattara na Elie Mokono ukina mu kibuga hagati, abakinnyi babiri bashya batakinnye ijonjora rya mbere kubera igihe baguriwe.
Undi mukinnyi iyi kipe ishobora kunguka mu ijonjora ritaha ni Issa Djiguiba utarakinnye imikino ya Panthère Sportive du Ndé nyuma yo kudasohoka ku rutonde rwemejwe n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika, CAF.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!