APR BBC iheruka kugira umusaruro mubi muri Basketball Africa League yasabye imbabazi abafana, itangaza ko yazize imvune z’abakinnyi bayo bakomeye.

Ikipe y’Ingabo yasezerewe muri BAL itageze mu mikino ya nyuma izabera i Kigali, iba ikipe ya mbere ibikoze mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 17 Gicurasi 2024, APR BBC yasohoye itangazo isobanura impamvu z’umusaruro nkene yagize, iboneraho no gusaba imbabazi abanyarwanda.

Yagize iti “Tubabajwe n’umusaruro duheruka kugira muri BAL i Dakar. Impamvu ya mbere ni imvune twagize zitunguranye z’abakinnyi batatu tugenderaho aribo Adonis Filer, Noel Obadiah na Dario Hunt.”

Yakomeje ivuga ko barangamiye imikino yo kwishyura ya shampiyona ndetse no kuzakosora amakosa mu gihe yakongera kwitabira BAL.

Ati “ Dushyize imbaraga ku mikino yo kwishyura ya shampiyona kandi turajwe inshinga no kuzitwaramo neza. Nitugira amahirwe yo gusubira muri BAL, tuzakosora amakosa twakoze bityo tuzabone intsinzi.”

Ikipe y’Ingabo yasoje isaba abafana gukomeza gusengera abakinnyi bayo bavunitse ndetse no gushyigikira ikipe muri rusange.

Adonis Filer wavunitse umutsi wo kugatsinsino yamaze kubagwa ndetse biteganyijwe ko azamara hanze y’ikibuga hagati y’amezi umunani n’umwaka.

Ni mu gihe, Noel Obadiah na Dario Hunt bo bazamara hagati y’ibyumweru bine n’amezi atatu badakina.

Imikino yo kwishyura ya shampiyona iteganyijwe mu ntangiro za Kamena, nyuma y’imikino ya nyuma ya BAL iteganyijwe tariki 24 Gicurasi kugeza kuya 1 Kamena 2024 muri BK Arena.

Dario Hunt yavunitse hagati y'ibyumweru bine n'amezi atatu
Adonis Filer yagize imvune ikomeye izatuma amara hagati y'amezi umunani n'umwaka adakina
Obadiah Noel ni umwe mu bakinnyi APR BBC yagenderagaho bagize imvune
Banner 1

Inkuru Ziheruka