Ikipe ya APR BBC yatakaje umukino wa mbere mu mikino ya Basketball Africa League, Sahara Conference, nyuma yo gutsindwa kuri iki Cyumweru na Rivers Hoopers yo muri Nigeria ku manota 82-86.
Ni umukino ikipe ihagarariye u Rwanda yatangiye igaragaza intege nke muri rusange ndetse n’umunaniro yakuye ku gukina iminota y’inyongera ku mukino wo kuri uyu wa Gatandatu batsinzemo US Monastir yo muri Tuniziya.
Ibi byatumye iyi kipe y’umutoza Mazen Trackh, itsindwa agace ka mbere ku manota 19 kuri 18, gusa iza kugaruka neza mu ka kabiri igatsinda 22 kuri 21. Byatumye amakipe yombi ajya kuruhuka anganya amanota 40-40.
APR BBC yagarutse mu kibuga itashoboye kubonera umuti Will Perry wagoye iyi kipe, atsinda amanota atatu uko ayagerageje. Yongeye kugora iyi kipe nku’ko byagenze mu kwezi gushize ubwo yafashaga Patriots gutsinda APR muri shampiyona.
Ibi byatumye iyi kipe y’ingabo z’igihugu itakaza uduce tubiri twa nyuma tw’umukino, maze birangira itsinzwe ku manota 82-86 y’iyi kipe yo muri Nigeria yatsindaga umukino wayo wa kabiri.
Muri rusange, Will Perry wagoye APR BBC nanone yashoje umukino atsinze amanota 31 gusa akaba yarushijwe inota rimwe na Noah Obadiah wari wabaye intwari ku mukino wa Monastir, dore ko we yaje gutsinda amanota 32 atafashije ikipe ye kwegukana amanota y’umukino.
Undi mukino muri iri tsinda, ugiye guhuza US Monastir yo muri Tuniziya na As Douanes yo muri Senegal ku Mugoroba wo kuri iki Cyumweru, amakipe yombi yatakaje umukino wa mbere.
Ikipe ya APR BBC izongera gukina umukino wayo wa gatatu mu itsinda kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gicurasi 2024, aho izahura na AS Douanes iri mu rugo, ni mbere yo kongera guhura n’aya makipe nanone mu yindi mikino yo muri iri tsinda.
Itsinda rya Sahara Conference niryo rya nyuma riri gukinwa muri iyi mikino ya BAL 2024 mbere y’uko amakipe umunani ya mbere, aza gukinira muri BK Arena kuva tariki ya 24 Gicurasi kugeza tariki ya 1 Kamena.




