Amakipe abiri y’amateka atandukanye agiye guhurira ku mukino wa nyuma wa Basketball Africa League 2024 ariyo Petro de Luanda yo muri Angola na Al Ahly yo muri Libya.
Ni ku nshuro ya mbere iyi kipe yo muri Libya igeze ku mukino wa BAL cyane ko ari nabwo yitabiriye irushanwa muri rusange. Ni mu gihe ari inshuro ya kabiri kuri Petro de Luanda iheruka gutsindwa na US Monastir mu 2022.
Al Ahly yabaye ikipe ya mbere yabashije kugera ku mukino wa nyuma yarakinnye ibyiciro byose, ni ukuvuga yarahereye mu ijonjora ry’ibanze (Road to BAL).
Icyo gihe, iyi kipe yabifashijwemo n’abakinnyi bamaze kubaka izina rikomeye muri iri rushanwa aribo Zachary Lofton, Ater Majok na Chris Crawford.
Icyakora nyuma yo kubona itike, iyi kipe yatandukanye n’aba bakinnyi ibasimbuza Majok Deng, Jo-Lual Acuil Jr., Kevin Murphy na Robert Golden wayigezemo icyumweru kimwe mbere yo kwerekeza mu mikino ya nyuma iri gusorezwa i Kigali.
Iyi kipe ni imwe mu zagaragaje imbaraga zikomeye cyane mu mikino ya nyuma cyane ko yari n’imwe mu zihabwa amahirwe. Kuva yagera i Kigali, yatsinze imikino yayo yose, aho yahereye kuri Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo.
Muri ¼ yasezereye Al Ahly yo mu Misiri ifite igikombe giheruka, mu gihe muri ½ yasezereye Rivers Hoopers yo muri Nigeria.
Iyi kipe kandi igendera ku Munya-Côte d’Ivoire Souleyman Diabate wakoze amateka yo kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya kabiri. Uyu kandi yiyongeraho abandi nka Lual Acuil Jr, Kevin Murphy na Robert Golden.
Ku rundi ruhande, Petro de Luanda yageze ku mukino wa nyuma yiyushye akuya yarabanje no gukora impinduka zikomeye.
Urugendo rw’iyi kipe muri iri rushanwa, rwatangiriye muri Kalahari Conference yakinwe muri Werurwe muri Afurika y’Epfo. Ni ubwo yayisoje iyoboye, iyi kipe yahise itandukana n’umutoza José Neto asimburwa na Sergio Valdeolmillos Moreno.
Sergio agifata iyi kipe yakoze impinduka zitandukanye ziganjemo izo guhindura abakinnyi babanza mu kibuga, aho yakuyemo abamaze gukura ndetse bamenyerewe cyane nka Gerson Goncalves, Aboubacar Gakou, Carlos Morais, Childe Dundao na Jone Pedro.
Aba bakinnyi basimbuwe na Gerson Domingos, Yanick Moreira na Glofate Buiamba. Mu irushanwa ry’uyu mwaka, Petro yatangiye nabi itsindwa na US Monastir gusa yahise yikubita agashyi itsinda AS Douanes na Cape Town Tigers.
Biragoye kugira ikipe wavuga ko irusha indi amahirwe yo kwegukana iri rushanwa, mu mukino wa nyuma uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 1 Kamena 2024 saa 16:00 muri BK Arena.




