Ku wa 11 Gicurasi 2024, nibwo Perezida Kagame yagize uruzinduko rwa mbere muri Sénégal kuva Bassirou Diomaye Faye yatorerwa kuyobora iki gihugu.

Uru ruzinduko kandi rwahuriranye n’umunsi wa nyuma w’amajonjora ya BAL ya Sahara Conference uzahuza amakipe aturuka mu bihugu byombi ya AS Douanes yo muri Sénégal na APR BBC yo mu Rwanda.

Ni umukino ukomeye ku mpande zombi kuko APR BBC yo mu Rwanda isabwa kuwutsinda nta kabuza kugira ngo yizere kubona itike yo kuzakina imikino ya nyuma izabera i Kigali.

AS Douanes kandi nayo ntiyorohewe kuko bigoye ko yabona itike iramutse itsinzwe na APR BBC cyane ko yatsinzwe imikino itatu muri itanu imaze gukina.

Amakipe yombi araza guhangana cyane kuko umukino ubanza Ikipe yo mu Rwanda yawutsinze bigoranye ku manota 66-61.

Usibye gukurikirana uyu mukino, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Bassirou Diomaye Faye nk’uko Ibiro bya Perezida wa Repubulika byabitangaje.

U Rwanda na Sénégal bimaze igihe bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye kuva 1975 byagirana ubufatanye bw’amasezerano arimo ay’umuco n’ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004.

Hari kandi ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA na Radio Television Sénégalaise.

Perezida Kagame na Faye wa Sénégal baritabira umukino wa APR BBC na AS Douanes
Umukino wa APR BBC na AS Douanes uraba ari injyanamuntu

Inkuru Ziheruka

Imikino Ikurikira