Umutoza wa APR BBC, Mazen Trakh yatangaje ko batagomba gusuzura US Monastir barahurira mu mukino wa mbere mu yo kwishyura muri Basketball Africa League (BAL) 2024 uteganyijwe ku wa Kane, tariki 9 Gicurasi 2024 saa Kumi n’Ebyiri z’i Kigali.

US Monastir yasoje imikino ibanza idatsinze umukino n’umwe bituma benshi batayiha amahirwe imbere y’Ikipe y’Ingabo.

Umutoza wa APR BBC, Mazen Trakh yatangaje ko nubwo iyi kipe yatsinzwe imikino yose ibanza atari iyo gusuzugurwa.

Yagize ati “ Batsinzwe imikino itatu ariko ntabwo twabasuzugura. Tugomba kwitegura bikomeye, turamutse dutsinzwe byadushyira mu mibare mibi kandi umukino ukurikira ni Rivers Hoopers.”

Kugeza ubu, Ikipe y’Ingabo iri ku mwanya wa kabiri, aho yatsinze imikino ibiri, itsindwa umwe. Ni mu gihe Rivers Hoopers iri ku mwanya wa mbere yatsinze imikino yose.

Nyuma ya US Monastir, APR FC izakina na Rivers Hoppers ku wa Gatandatu, tariki 11 Gicurasi, mu gihe isoza imikino ya BAL ikina na AS Douanes ku Cyumweru, tariki 12 Gicurasi 2024.

Amakipe abiri ya mbere muri iri tsinda niyo azabona itike y’imikino ya nyuma, mu gihe iya gatatu hazarebwa izatsinzwe neza.

Kugeza ubu amakipe atanu mu munani niyo amaze kubona itike yo kuzitabira imikino ya nyuma izabera i Kigali tariki 24 Gicurasi kugeza kuya 1 Kamena 2024. Ayo ni FUS Rabat yo muri Maroc, Petro de Luanda yo muri Angola, Al Ahly yo mu Misiri, Al Ahly Benghazi na Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo.

Noel Obadiah ni umwe mu bakinnyi bakomeje gufasha APR BBC kwitwara neza muri BAL 2024
APR BBC iri ku mwanya wa kabiri, iratangira imikino yo kwishyura yisobanura na US Monastir
Umukino ubanza APR BBC yatsinze US Monastir amanota 89-84 mu mukino wishiraniro
Banner 1

Inkuru Ziheruka