Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yinjiye mu mikoranire na Basketball Africa League aho abafana b’iri rushanwa bazajya barikurikira binyuze kuri application yayo ya Ayoba bakanatsindira ibihembo bitandukanye.
Ni ku nshuro ya kane imikino ya nyuma ya BAL iri kubera i Kigali muri BK Arena, aho muri uyu mwaka ryatangiye tariki 24 Gicurasi rikazarangira kuya 1 Kamena 2024.
Iyi mikoranire izafasha abakiriya ba MTN kubona ubwasisi butandukanye ndetse no kubona amakuru yihariye y’iri rushanwa binyuze kuri application ya Ayoba aho bazajya bakurikira ibihe by’ingenzi byaranze umunsi nk’ibyavuye mu kibuga, ibiganiro n’abakinnyi n’abatoza ndetse n’ubusesenguzi butandukanye.
Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall yatangaje ko ubu bufatanye buzegereza abakiriya ba MTN irushanwa kurushaho.
Yagize ati “ MTN duhuje icyerekezo cyo gutera imbere, guhanga udushya ndetse no kugera ku iterambere rirambye. Twizeye ko ubu bufatanye buzafasha cyane abafana ba BAL mu Rwanda.”
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yavuze ko bishimiye cyane iyi mikoranire cyane ko izafasha abazitabira iri rushanwa kugabanyirizwa.
Abakiriya bacu bazishimira kubona impano zidasanzwe ziri muri iri rushanwa. Mu rwego rwo kubashimira, tuzatanga amatike ku bakiriya bacu bityo rero bakwiye gukurikirana imbuga nkoranyambaga zacu.
Yakomeje agira ati “Abitabiriye BAL nabo bazagabanyirizwa 35% mu gihe baguze amatike bakoresheje MoMo. Ubu bufatanye bugaragaza ubushake bwacu bwo gushyigikira ibikorwa bihuza abaturage no guha imbaraga urubyiruko rw’u Rwanda.”
MTN yiyongereye ku bandi bafatanyabikorwa ba BAL nka Visit Rwanda, NIKE, Jordan Brand, Wilson, Afreximbank, Bank of Kigali, Castle Lite, Hennessy na RwandAir.
Iri rushanwa rigeze mu mahina kuko kuri uyu wa Gatatu, tariki 29 Gicurasi harakinwa imikino ya ½. Al Ahly yo mu Misiri irahura na Rivers Hoopers yo muri Nigeria saa 17:00, mu gihe Petro de Luanda irisobanura na Cape Town Tigers saa 20:00.
