Petro de Luanda yo muri Angola yegukanye BAL 2024 itsinze Al Ahly Benghazi amanota 107-94, mu mukino warebwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Uyu mukino wa nyuma wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki 1 Kamena 2024 muri BK Arena yari yuzuye abafana.
Wari umukino utegerejwe cyane kuko iyi kipe yo muri Libya yari itaratsindwa, mu gihe iyo muri Angola ari imwe muzifite uburambe muri iri rushanwa.
Uyu mukino watangiye wegeranye cyane mu manota amakipe yombi atsindana bigaragara ko ntayemeraga gushyirwamo ikinyuranyo kinini. Agace ka mbere karangiye, Petro de Luanda iyoboye umukino n’amanota 26 kuri 24 ya Al Ahly Benghazi.
Mu gace ka kabiri, Markeith Cummings na Nicholas Faust bakomeje gufasha Petro gutsinda ari nako Lual Lual Acuil na Golden Robert babigenzaga ku rundi ruhande.
Mu minota itanu ya nyuma y’aka gace, Al Ahly yongereye ikinyuranyo kigera mu manota 10 (43-33). Igice cya mbere cyarangiye Al Ahly Benghazi iyoboye umukino n’amanota 52 kuri 40 ya Petro de Luanda.
Mu karuhuko, umuhanzi The Ben uri mu bakomeye muri muzika Nyarwanda yataramiye abitabiriye uyu mukino, aho yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe nka Forever na Why yafatanyije na Diamond.
Petro de Luanda yagiye mu gace ka gatatu yiyuburuye, Yanick Moreira, Lukeny Gonçalves na Childe Dundao bayitsindira amanota menshi ikuramo ikinyuranyo cyose amakipe yombi anganya amanota 71-71.
Mu gace ka nyuma, umukino wakomeje kwegerana amakipe yombi agendana mu manota ariko Petro ikagenda imbere n’ikinyuranyo cy’amanota make cyane.
Mu minota ibiri ya nyuma, Petro yatsinze amanota menshi ikinyuranyo kigera mu manota 15. Umukino warangiye Petro de Luanda yatsinze Al Ahly Benghazi amanota 107-94 yegukana igikombe ku nshuro ya mbere nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma mu 2022.
Umukinnyi mwiza w’irushanwa (MVP) yabaye Lual Lual Acuil wa Al Ahly Benghazi.














Amafoto: Nezerwa Salomon