Ni ku nshuro ya mbere iyi mikino igiye kubera muri Afurika y’Epfo, ikaba n’iya mbere izabera mu bihugu bine bitandukanye.
Bitandukanye n’imyaka itatu ishize, iyi mikino izakinirwa mu matsinda ane (Conference) arimo Kalahari Conference izakinirwa muri SunBet Arena tariki 9-17 Werurwe.
Amakipe yo muri Nile Conference azakinira i Cairo mu Misiri tariki 19-27 Mata 2024 muri Hassan Mostafa Indoor Sports Complex mu gihe ayo muri Sahara Conference azakinira muri Sénégal tariki 4-12 Gicurasi 2023, muri Dakar Arena.
Buri tsinda rigizwe n’amakipe ane aho abiri ya mbere azabona itike ya ¼, yose akaba atandatu.
Kugira ngo yuzure umunani agomba kubona itike y’imikino ya nyuma, amakipe yabaye aya gatatu muri buri tsinda azakina hagati yayo, haboneke abiri yuzuza umunani azahurira i Kigali mu mikino ya kamarampaka n’iya nyuma kuva tariki 24 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena 2024.
Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall, yavuze ko bishimiye umwaka wa kane w’iyi mikino ndetse no gukomeza kuzamura urwego rwa Basketball Nyafurika.
Ati "Tunejejwe no kuzakinira bwa mbere i Pretoria muri Afurika y’Epfo ndetse no gusubira i Dakar, Cairo n’i Kigali. Dushishikajwe no gukomeza kuzamura urwego rw’umukino.”
Nk’ibisanzwe, amakipe 12 ni yo azakina imikino y’amatsinda (Conference) arimo atanu yitabiriye ku nshuro ya mbere. Ayo ni APR BBC (Rwanda), Bangui Sporting Club (Centrafrique), Al Ahly Benghazi (Libya), FUS Rabat (Maroc) na Dynamo (Burundi).
Hari kandi Al Ahly (Misiri), Petro de Luanda (Angola), US Monastir (Tunisia), AS Douanes (Sénégal), City Oilers (Uganda), Cape Town Tigers (Afurika y’Epfo) na Rivers Hoopers (Nigeria).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!