Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, yagaragarije ibihugu bya Afurika ko bikwiriye kwigira ku buryo u Rwanda rukora ishoramari muri siporo bityo umugabane wose ukaba igicumbi cyayo.
Ibi yabitangaje ku Cyumweru, tariki ya 18 Gashyantare 2024, mu kiganiro yahaye bamwe mu bitabiriye icyumweru cyahariwe imikino ihuza abeza muri Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA All-Star).
Ni ikiganiro cyitabiriwe n’abategura uyu mukino muri NBA, Perezida wa Basketball Africa League, Amadou Gallo Fall, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Francis Gatare, n’abandi.
Clare Akamanzi yavuze ko Afurika yose ihagurukiye rimwe ikajya mu murongo nk’uwo u Rwanda rwihaye mu iterambere ry’imikino byayigirira inyungu nyinshi.
Ati “Mu buryo bw’ubukungu hari byinshi twungukiye mu gushyira imbaraga muri siporo n’ibikorwaremezo byayo kandi biragaragara ku rwego rw’igihugu. Ibyo rero byakorwa no ku rwego Nyafurika. Ibyakozwe n’u Rwanda bizamutse bigakorwa na Afurika yose, uyu mugabane waba uyoboye mu bukungu bushingiye kuri siporo.”
“Inshuro nyinshi abana bashaka kugera ku nzozi zabo bakava muri Afurika kuko nta mahirwe abafasha kubigeraho ahari. Ndatekereza ko BAL n’ishoramari rya NBA hari umuti biri gutanga kuri icyo.”
Umukino wa NBA All-Star wabaye wasize ikipe y’abakinnyi beza mu Burasirazuba itsinze iyo mu Burengerazuba amanota 211-186 ndetse na Damian Lillard aba umukinnyi mwiza (MVP).













