Mbere y’uko imikino ikomereza i Kigali, i Dakar habereye ibirori byateguwe na BAL ku bufatanye na gahunda ya Visit Rwanda isanzwe ari umuterankunga Mukuru wa w’iri rushanwa byo kwerekana Umuco Nyafurika ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu bya Sénégal n’u Rwanda.
Ni umuhango wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandutu, tariki ya 11 Gicurasi 2024, witabirwa n’abayobozi ba BAL ndetse n’abaterankunga bayo.
Si ibyo gusa byabereye i Dakar kuko n’Umuyobozi wungirije muri RCB, Candy Basomingera yatanze ikiganiro giha ikaze buri wese uzagera i Kigali.
Ati “Dufite byinshi bizakorwa, inzego z’abikorera ziri gukora cyane muri gahunda zose harimo n’iza Visit Rwanda. Niyo mpamvu nshaka kubatumira kandi mbaha ikaze mwibonere imbonankubone ibyo mutekereza[...].”
“Twishimiye kuzakira abashyitsi bose bazaza muri BAL ndetse n’umubano bazagirana n’Abanyarwanda.”
Byitezwe ko imikino izabera mu Rwanda izaba inogeye buri wese nk’uko byashimangiwe na Perezida wa BAL Amadou Gallo Fall. Ati "Ibisubizo dukura mu bihugu 214 ni uko bose bayireba kandi banezerewe.”
Kuva tariki ya 24 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena 2024, mu Rwanda hazabera irushwanwa ry’amakipe yabashije kugera ku mikino ya nyuma ya BAL izabera muri BK Arena.
Binyuze mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), u Rwanda rwongereye amasezerano na BAL yo gukomeza gutegura no kwakira imikino ya kamarampaka n’imikino ya nyuma mu gihe kingana n’imyaka itatu iri imbere.