US Monastir yatsinze APR BBC amanota 83-70, uba umukino wa mbere utsinzwe n’iyi kipe yo muri Tunisia muri ine imaze gukina muri BAL 2024, Sahara Conference.

Uyu mukino wa mbere mu yo kwishyura, wari uhanzwe amaso n’amakipe yombi, aho US Monastir yifuzaga kubona intsinzi ya mbere, mu gihe indi yifuzaga iya gatatu mu rwego rwo gukomeza kwizera kuzasoka mu itsinda.

APR BBC yatangiye neza umukino, Axel Mpoyo na Dario Hunt bayitsindira amanota menshi. Ni mu gihe Chris Crawford yabigenzaga uko kuri US Monastir.

Agace ka mbere karangiye Ikipe y’Ingabo iyoboye umukino n’amanota 22 kuri 19.

US Monastir yakomeje gukina neza mu gace ka kabiri, Crawford akorerwa mu ngata na Lassad Chouwaya. Ntibyatinze kuko Obadiah Noel na Adonis Filer batangiye kugabanya ikinyuranyo.

Igice cya mbere cyarangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 37 kuri 36 ya US Monastir.

Ikipe y’Ingabo yakomeje gukina neza no mu gace ka gatatu, Dario Hunt wari mu mukino ayifasha cyane kongera ikinyuranyo cyageze mu manota umunani.

Mu minota ibiri n’igice ya nyuma y’aka gace, Hunt wari mu mukino cyane yagize amakosa ane, umutoza Mazen Trakh aramusimbuza mu rwego rwo kwirinda kuzuza atanu hakiri kare.

Mu mpera z’aka gace, William Robeyns yatsinze amanota atatu inshuro ebyiri yafashije APR BBC kongera ikinyuranyo, karangira iyoboye umukino n’amanota 54 kuri 50 ya US Monastir.

Iyi kipe yo muri Tunisia yagiye mu gace ka nyuma yiminjiriyemo agafu,maze mu minota ibiri gusa yari yamaze gukuramo amanota yose inashyiramo ikinyuranyo cy’atanu.

APR BBC yakinnye nabi cyane aka gace kuko mu minota itanu ya mbere yatsinze amanota abiri gusa mu gihe Monastir yatsinzemo 19.

Muri iyi minota, ibyo Ikipe y’Ingabo byose yakinaga ntabwo byakunda, Noel yagenderagaho nawe yaje kuzuza amakosa atanu asohorwa mu kibuga.

Umukino warangiye US Monastir yatsinze APR BBC amanota 83-70, uba umukino wa kabiri utakajwe n’iyi kipe ihagarariye u Rwanda muri ine imaze gukina.

APR izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki 11 Gicurasi, ikina na Rivers Hoopers yo muri Nigeria ya mbere kugeza ubu.

Chris Crawford yagoye cyane APR BBC ayitsinda amanota 31
APR BBC yatsinzwe na US Monastir imibare yongera gukomera
Obadiah Noel uyu munsi byanze
Dario Hunt ni umwe mu bagize umukino mwiza ku ruhande rwa APR
Axel Mpoyo yatangiye umukino neza
Banner 1

Inkuru Ziheruka