Bigoranye cyane, Petro de Luanda yigaranzuye AS Douanes, iyitsinda amanota 66-65 igera muri ½ cy’imikino ya BAL ikomeje kubera muri BK Arena.
Uyu mukino watangiye ugenda gake byatumaga n’amanota arumba. Agace ka mbere karangiye Petro de Luanda iyoboye umukino n’amanota 13-9.
Mu gace ka kabiri, abarimo Jean Jacques Boissy batangiye kwigaragaza ariko abasore ba Petro ntibamworohere. Muri aka gace amanota yakomeje kurumba byatumaga umukino utaryoha.
Igice cya mbere cyarangiye Petro de Luanda iyoboye umukino n’amanota 28 kuri 25 ya AS Douanes.
Mu karuhuko k’iki gice, umuhanzi Kivumbi King yataramiye abitabiriye umukino mu ndirimbo ze zirimo Wait na Yalampaye yafatanyije na Kirikou Akilli w’i Burundi.
AS Douanes yavuye ku ruhuka yikubise agashyi, Jean Jacques Boissy na Harouna Abdoulaye bayitsindira amanota inayobora umukino mu minota itatu ya mbere y’aka gace.
Iyi kipe yo muri Sénégal yakomeje gukina neza cyane ari nako yongera ikinyuranyo cyageze mu manota 14, agace ka gatatu karangiye iyi kipe ikomeje kuyobora umukino n’amanota 56 kuri 42 ya Petro de Luanda.
Iyi kipe yo muri Angola yatakazaga imipira myinshi byatumye AS Douanes yongera ikinyuranyo kigera mu manota 20.
Mu minota itanu ya nyuma, Yannick Moreira na Markeith Cummings bafashije Petro kugabanya ikinyuranyo kigera mu manota atanu, umukino uhindura isura.
Mu masengonda 40 ya nyuma, amanota atatu yatsinzwe na Nicholas Faust yafashije Petro kunganya na Douanes amanota 64-64.
Muri 20 ya nyuma, Jean Jacques Boissy yabonye ‘lancer franc’ ebyiri zari kurangiza umukino ariko atsindamo imwe.
Faust yahise azamukana umupira yihuta atsinda amanota abiri, Petro iyobora umukino n’ikinyuranyo cy’inota rimwe (66-65). Umukino warangiye Petro de Luanda yigaranzuye AS Douanes iyitsinda amanota 66-65 igera muri ½.
Iyi kipe izahura na Cape Town Tigers ku wa Gatatu saa Mbiri z’ijoro, ni mu gihe uyu mukino uzaba wabanjirijwe ni uwa Al Ahly yo muri Libya na Rivers Hoopers yo muri Nigeria uteganyijwe saa 17:00.










