Petro de Luanda yo muri Angola yatsinze Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo amanota 96-86, isanga Al Ahly yo muri Libya ku mukino wa nyuma wa BAL 2024.

Wari umukino wa kabiri wa ½ wakinwe ku wa Gatatu, tariki 29 Gicurasi 2024 muri BK Arena. Ni umukino ikipe yo muri Angola yahabwaga amahirwe imbere y’iyo muri Afurika y’Epfo.

Uyu mukino watangiye ugenda gake byatumaga amanota ataba menshi bityo agace ka mbere karangira Cape Town Tigers iyoboye umukino n’amanota 16 kuri 15 ya Petro de Luanda.

Mu gace ka kabiri, umukino washyushye amakipe yombi atangira gutsindana amanota menshi abifashijwemo na Nicholas Faust na Abdoulaye Ndoye.

Igice cya mbere cyarangiye Petro de Luanda iyoboye umukino n’amanota 43 kuri 37 ya Cape Town Tigers.

Mu karuhuko, umuhanzi Kevin Kade yataramiye abitabiriye uyu mukino mu ndirimbo ze zakunzwe cyane arizo Jugumira yahuriyemo na Dj Phil Peter na Chriss Eazy ndetse na Mu nda.

Mu gace ka gatatu, iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo yagerageje kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Cartier Ducati Diarra. Icyakora ntibyarambye kuko Petro yagaragaza imbaraga zikomeye cyane mu bwugarizi.

Aka gace na ko karangiye Petro de Luanda ikomeje kuyobora umukino n’amanota 66 kuri 55 ya Cape Town Tigers.

Iyi kipe yo muri Angola yakomeje gukina nk’ikipe nkuru ubona ko umukino iwufite. Mu minota itanu ya nyuma, Tigers ibifashijwemo na Dhieu Abok Deng na Samkelo Cele yagabanyije ikinyuranyo kigera mu manota atanu.

Mu minota ibiri ya nyuma, ikinyuranyo cyageze ku inota rimwe. Iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya amanota 77-77 bityo hashyirwaho iminota itanu y’inyongera.

Iyi kipe yo muri Angola yayikinnye neza cyane nk’ikipe nkuru, umukino urangira yatsinze Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo amanota 96-86 isanga Al Ahly yo muri Libya ku mukino wa nyuma wa BAL 2024 uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 1 Kamena 2024 saa Kumi muri BK Arena.

Iyi mikino izakomeza ku wa Gatanu, tariki 31 Gicurasi 2024, ubwo hazaba hakinwa umwanya wa gatatu hagati ya Rivers Hoopers na .

Ni mu gihe umukino wa nyuma uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 1 Kamena 2024 uzahuza Al Ahly yo muri Libya na Petro de Luanda yo muri Angola saa 16:00.

Samkelo Cele atera dunk
Cartier Ducati Diarra agerageza gutsinda amanota atatu
Carlos Morais agerageza gutsinda amanota atatu
Bruce Melodie yageze muri BK Arena abanza kuramutsa abarimo Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall
Kevin Kade yataramye muri uyu mukino
Kevin Kade yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane
Childe Dundao na bagenzi be bishimira intsinzi
Lukeny Gonçalves na Nicholas Faust bishimira kongera kugera ku mukino wa nyuma
Petro de Luanda yongeye kugera ku mukino wa nyuma yaherukagaho mu 2022

Amafoto: Nezerwa Salomon

Banner 1

Inkuru Ziheruka