Rivers Hoopers yo muri Nigeria yatsinze Cape Town Tigers amanota 90-57, yegukana umwanya wa gatatu muri BAL 2024, mu mukino warebwe na Perezida Paul Kagame.

Uyu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 31 Gicurasi 2024 muri BK Arena yarimo abatari bake.

Rivers Hoopers yatangiye umukino neza cyane itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Devine Eke na William Perry. Agace ka mbere karangiye iyi kipe yo muri Nigeria iyoboye umukino n’amanota 25-8.

Iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo yakomeje kugaragaza imbaraga nke ubona bafite umunaniro kuko nta mukinnyi yaburaga. Ku rundi ruhande, niko Kelvin Amayo yatsindaga amanota menshi yiganjemo atatu.

Igice cya mbere cyarangiye Rivers Hoopers yongereye ikinyuranyo iyobora umukino n’amanota 43 kuri 29 ya Cape Town Tigers.

Mu karuhuko, umuhanzi Ariel Wayz niwe wataramiye abitabiriye uyu mukino, aho yaririmbye mu ndirimbo ze nyinshi zakunzwe nka Agasinye, Shayo na Deeper.

Rivers Hoopers yakomeje kwiharira umukino no kuwuyobora bikomeye ari nako ikinyuranyo kirushaho kwiyongera kuko agace ka gatatu Tigers yagakinnye nabi cyane igatsindamo amanota icyenda gusa.

Aka gace karangiye ikipe yo muri Nigeria ikomeje kuyobora umukino n’amanota 63 kuri 38 ya Cape Town Tigers.

Agace ka nyuma kari ako gusoza umukino cyane ko ntagihambaye cyari cyikitezwemo kubera ikinyuranyo cy’amanota yari mu mukino, ahubwo umutoza wa Rivers yaboneyeho guhindura ikipe aha n’abandi umwanya wo gukina.

Umukino warangiye Rivers Hoopers yo muri Nigeria yatsinze Cape Town Tigers amanota 80-57 yegukana umwanya wa gatatu muri Basketball Africa League ku nshuro ya mbere ikinnye imikino ya nyuma.

Umukino wa nyuma uzahuza Petro de Luanda yo muri Angola na Al Ahly yo muri Libya uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 1 Kamena 2024 saa Kumi muri BK Arena.

Perezida Kagame yakurikiye uyu mukino ari kumwe na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré.

Ni umunsi wa gatatu Perezida Kagame yitabiriye iyi mikino ya nyuma iri gusorezwa i Kigali nyuma yo kureba ibiri yabanje mu mpera z’icyumweru gishize.

Perezida Kagame ni umwe mu bakurikiye uyu mukino
Perezida Kagame yari kumwe n'abayobozi batandukanye
Kelvin Amayo agerageza gushaka inzira
Rivers Hoopers yegukanye umwanya wa gatatu muri BAL 2024
Ariel Wayz yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe
Ariel Wayz yari yitwaje ababyinnyi
Devine Eke atsinda dunk
Dhieu Abok Deng ni umwe mu bitwaye neza muri Cape Town Tigers
Umuhanzi Jux wo muri Tanzania ni umwe mu bitabiriye uyu mukino
Umuhanzi w'Umunya-Kenya, Victoria Kimani afata amafoto y'urwibutso
Uyu mukino witabiriwe n'abatari bake
Banner 1

Inkuru Ziheruka