Ujya gutera uburezi arabwibanza ari na yo mpamvu mu nkuru yacu tugiye kwibanda ku Ikipe ya APR BBC ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino ku nshuro ya mbere.
Imikino y’umunsi wa gatatu iteganyijwe ku wa Kabiri, tariki 7 Gicurasi 2024, aho US Monastir izakina na Rivers Hoopers saa 16:30, mu gihe uwo Abanyarwanda bahanze amaso ari uwo APR BBC izakinamo na AS Douanes saa 19:30.
Umukino w’Ikipe y’Ingabo na AS Douanes urakomeye cyane kuko APR BBC isabwa kuwutsinda byanze bikunze kugira ngo ikomeze kwizera kuzabona itike y’imikino ya nyuma izabera i Kigali.
Igikomeza uyu mukino ni uko uzatanga umucyo ku rutonde rw’iri tsinda. Kugeza ubu APR BBC na AS Douanes zimaze gutsinda umukino umwe, mu gihe Rivers Hoopers iyoboye yatsinze ibiri.
Izi kipe ziri kurwanira umwanya wa kabiri uzatanga itike yo kwerekeza i Kigali bitanyuze mu ya kamarampaka bikaba ari byo bikomeza uyu mukino cyane.
Muri rusange kuri iyi nshuro, amatsinda yagizwe atatu ari yo Kalahari, Nile na Sahara. Icyakora muri Kalahari, Dynamo BBC yakuwe mu irushanwa bituma amanota yayo atabarwa (n’amakipe yayitsinze yakuweho ayo manota nyine).
Ibi byatumye no mu yandi matsinda, amanota y’ikipe yabaye iya nyuma igasezererwa atazabarwa.
Reka dukoreshe urugero kugira ngo byumvikane neza. Mu mikino imaze gukinwa, US Monastir ikomeje kwitwara nabi bityo reka tuvuge ko isezerewe.
Mu gihe yaba isezerewe, umukino APR BBC yayitsinzemo ntabwo wabarwa n’iyo yazayisubira mu wo kwishyura.
Bivuze ko mu mukino wo ku wa Kabiri, ikipe izatsinda indi (hagati ya APR na AS Douanes) izaba yihaye amahirwe yo kuba iya kabiri, inyuma ya Rivers Hoopers ya mbere ihabwa amahirwe ko izatsinda US Monastir.
Ibi bigaragaza ko niba APR na AS Douanes zatsinze US Monastir ntacyo ayo manota yaba avuze (mu gihe yaba iya nyuma) bityo umukino wo ku wa Kabiri ugomba kuzasobanura byinshi hagati y’amakipe yombi.
Ni ubwo bimeze bityo, icyizere ni cyose kuri APR BBC nk’uko bitangazwa n’Umutoza Mazen Trakh.
Abajijwe niba azakora impinduka ku mukino wa AS Douanes, Mazen yavuze ko ntazo ariko bakeneye gukosora ku bijyanye no gutsinda amanota atatu.
Ati “Nta mpinduka zikomeye tuzakora, tuzakomeza gukina dushaka uko twatsinda. Mu mikino ibiri ishize kwahushije amanota atatu inshuro nyinshi rero ni byo tuzitaho cyane.”
Mazen yakomeje avuga ko biteguye guhangana nubwo bazaba bakina n’ikipe iri imbere y’abafana bayo.
Ati “Twaje tuzi ko tuzakina n’ikipe iri mu rugo izaba ishyigikiwe n’abafana benshi. Ibyo twarabyiteguye, ubwo tuzahanganira mu kibuga. Cyane rwose dufite icyizere ko tuzitwara neza tukazabasha kugera mu mikino ya nyuma izabera mu rugo i Kigali imbere y’abafana bacu.”
Kugeza ubu, Ikipe y’Ingabo imaze gukina imikino ibiri aho yatsinze umwe, itsindwa undi biyishyira ku mwanya wa gatatu imbere ya US Monastir ya nyuma.