Umunyarwanda yaravuze ngo icyangiye umuntu gitera agahinda. Ibi niko byagenze ku muryango mugari wa APR BBC nyuma y’aho iyi kipe inaniwe kubona itike y’imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL) 2024 izabera i Kigali tariki 24 Gicurasi kugeza kuya 1 Kamena 2024 muri BK Arena.

Iyi ni imwe mu makipe yatangiye kwitegura iri rushanwa mu ba mbere kuko yatangiye umwiherero mu Ukuboza 2023. Yakomereje muri Qatar aho yakinnye imikino itanu mu gihe cy’iminsi 10 yamazeyo.

Yaratashye ikomeza imyiteguro, aho yatumiye amakipe abiri mpuzamahanga, Al Ittihad yo muri Libya na SC Bangui yo muri Centrafrique bakina imikino ibiri kuri buri imwe.

Mu by’ukuri urebye ubushobozi bwayishowemo, bivugwa ko ari miliyoni 4$ ariyo arenga miliyari 4 Frw yari ikwiye gutanga ibirenze.

BAL ni irushanwa riri gukinwa ku nshuro ya kane ariko rigenda rikura kandi rikomera buri mwaka bityo kuryitegura bisaba ibintu byinshi birimo abakinnyi beza b’indobanure, abatoza beza n’imicungire myiza muri rusange.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bimwe mu byo Ikipe y’Ingabo ishobora kuba yarazize muri iri rushanwa yitabiriye ku nshuro ya mbere.

Urwego rw’abakinnyi

Mu busanzwe iyo umuntu aserutse akora kuri buri kimwe cyiza atekereza ko kizamufasha kunyurana umucyo aho agiye. Ku ikipe abakinnyi bari mu by’ibanze bigomba kurebwaho no kwitonderwa.

Ubwo APR BBC yegukanaga Igikombe cya Shampiyona cyayihaye itike yo kwitabira BAL yatangiye kwitegura igura abakinnyi barimo Dario Hunt, Adonis Filer, Zion Styles, Chris Ruta kugeza kuri Ahmed Abdallah na Obadiah Noel babonetse mu minsi ya nyuma.

Aba baje biyongera ku banyarwanda nka Nshobozwabyosenumukiza, William Robeyns, Ntore Habimana na Axel Mpoyo.

Mu makosa akomeye iyi kipe yakoze harimo kujyana abakinnyi n’ubundi badasanzwe babona umwanya muri Shampiyona y’u Rwanda nka Chris Ruta, Manzi Dan Kimasa na Bush Wamukota. Byumvikana ko abo bagombaga gusimbuzwa abandi beza babarusha.

Umunyamahanga wese aba yitezweho kugira icyo arusha abo asanze akagaragaza ikinyuranyo. Noel yitwaye neza mu mikino yakinnye cyane ko imyinshi yabaga umukinnyi mwiza w’umukino.

Gusa mugenzi we Ahmed Abdullah ntiyari ku rwego n’ikimenyimenyi yakinaga iminota mike cyane.
Muri make APR BBC yajyanye abakinnyi batari beza cyangwa basanzwe, mu yandi magambo, icyari kigoye kurushaho ni uko Sahara Conference iri mu zari zikomeye muri uyu mwaka.

Umutoza yarivanze

Biragoye gutangukanya umusaruro w’ikipe waba mwiza cyangwa mubi n’umutoza cyane ko ari we uba ufite ijambo rya nyuma ku bakinnyi ndetse ari kumwe na bo mu mukino nyirizina.

Ni umwaka wa kabiri, Umutoza Mazen Trakh ari mu Ikipe y’Ingabo byumvikana ko yagakwiye kuba azi ikipe ye neza kongerao ubunararibonye bwo gutoza mu makipe yo muri NBA.

Mu gutoranya ikipe, uyu mugabo yirengagije gushaka umu-Pivot cyane ko ari ikibazo cyagaragariraga buri wese ukurikira iyi kipe yewe no muri shampiyona.

Byiyongeraho kudakinisha abakinnyi mu myanya yabo ndetse cyari ikibazo cy’igihe gusa ubundi bikamukoraho kuko biri mu byo Patriots yamutsindishije muri shampiyona.

Biragoye cyane ko hari icyo wakora muri Basketball yo muri Afurika udafite umu-Pivot muzima. Kuri bimwe byo guhindurira abakinnyi imyanya, ubundi mu busanzwe Noel akina kuri kabiri (Shooting Guard) ariko yamugize Point Guard ngo akinishe ikipe.

Mazen ni umutoza udakunda gukoresha abakinnyi benshi cyangwa gukora impinduka kuko kenshi mu mukino akoresha abakinnyi barindwi cyangwa umunani.

Bivuze ko ashobora kuba atizera abari ku ntebe y’abasimbura, bityo abari mu kibuga bagakina igihe kinini cyane, umukino ukajya kurangira barushye uwo bahanganye akabigaranzura cyangwa akabatsinda mu minota ya nyuma nk’uko byakunze kugenda muri iri rushanwa.

Kutaruhura abakinnyi kandi biri mu bibongerera ibyago byo gukora amakosa menshi bagatsindwa umukino ndetse no kugira imvune zirimo umunaniro w’imikaya (Hamstring) nk’iyo Noel yagize.
APR BBC kandi yabaye ikipe ya mbere yo mu Rwanda itabashije kugera mu mikino ya nyuma ibera i Kigali kuva mu 2021 iri rushanwa ryatangira gukinwa.

APR BBC yabaye iya nyuma muri Sahara Conference
Noel Obadiah niwe mukinnyi byibura wagerageje kwitara neza mu bo APR BBC yaguze
Benshi mu bakinnyi APR BBC yajyanye muri BAL ntabwo bari ku rwego rw'iri rushanwa
Banner 1

Inkuru Ziheruka