Ijambo imibare y’Amavubi rikunze ku gukoreshwa n’abakunzi b’imikino mu Rwanda iyo babona ikipe iri mu irushanwa isabwa akazi gakomeye no kureba kuzo bahanganye kugira ngo ibone itike ikomeza mu cyiciro gikurikira

Ibi niko bimeze kuri APR BBC ihagarariye u Rwanda muri Basketball Africa League (BAL) 2024, aho itsinda ryiswe Sahara Conference rikomeje gukinira i Dakar muri Sénégal.

Ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki 9 Gicurasi 2024, APR BBC yatsinzwe na US Monastir amanota 83-70 uba umukino wa kabiri utakajwe n’iyi kipe ihagarariye u Rwanda muri ine imaze gukina muri iri rushanwa.

Gutsindwa uyu mukino byatumye Ikipe y’Ingabo akazi karushaho gukomera kuko ku wa Gatandatu, tariki 11 Gicurasi 2024 izakina na Rivers Hoopers ya mbere nayo yatsinzwe na AS Douanes amanota 56-54.

Kugeza ubu, Ikipe y’Ingabo imaze gutsinda imikino ibiri muri ine yakinnye, bityo irasabwa kuzatsinda indi ibiri isigaye (Rivers Hoopers na AS Douanes) kugira ngo iyobore itsinda.

Icyakora ruzingiye ku mukino wa Rivers Hoopers kuko iwutsinze yagira intsinzi eshatu, bityo ikaba yizeye kuzajya mu mikino ya nyuma hasigaye kumenya umwanya izazamukiraho.

Ni mu gihe ku munsi wa nyuma, Ikipe y’Ingabo izisobanura na AS Douanes yakoze akazi gakomeye ko gutsinda Rivers Hoopers bityo ikiyongerera icyizere.

Mu gihe Ikipe y’Ingabo yatsindwa imikino ibiri yose isigaje, yasezererwa. Itsinze umwe igatsindwa undi by’umwihariko wa AS Douanes harebwa amanota amakipe yombi azigamye gusa APR BBC izigamye make.

Ikipe y’Ingabo igomba kwirinda kuba iya gatatu, aho yabona itike y’icyiciro gikurikira nk’imwe mu makipe abiri yatsinzwe neza kuko byatuma izahura n’iyabaye iya mbere mu yindi conference.

Umukino wa APR na Rivers urakomeye cyane kuko iyi kipe yo muri Nigeria yagaragaje imbaraga kurusha izindi ariko kandi ikeneye gutsinda kugira ngo ibone itike y’imikino ya nyuma hakiri kare ndetse inirinda gutsindwa umukino wa kabiri wikurikiranya.

Ikipe y’Ingabo igomba kwirinda gutsindwa ikinyuranyo cy’amanota menshi kuko SC Bangui itegereje kureba ko izabona itike, irimo umwenda w’amanota 48, mu gihe APR BBC yo ifite umwenda w’amanota arindwi.

Kugeza ubu amakipe atanu mu munani niyo amaze kubona itike yo kuzitabira imikino ya nyuma izabera i Kigali tariki 24 Gicurasi kugeza kuya 1 Kamena 2024.

Ayo ni FUS Rabat yo muri Maroc, Petro de Luanda yo muri Angola, Al Ahly yo mu Misiri, Al Ahly Benghazi na Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo.

APR BBC iri mu mibare igombe ikunzwe kwitwa iy'Amavubi
Banner 1

Inkuru Ziheruka