Ku nshuro ya mbere yitabiriye BAL, Al Ahly yo muri Libya yageze ku mukino wa nyuma, itsinze Rivers Hoopers yo muri Nigeria amanota 89-83 mukino wa mbere wa ½ wabaye ku wa Gatatu, tariki 29 Gicurasi 2024 muri BK Arena.
Uyu mukino watangiye amakipe ubona afite igihunga n’amakosa ari menshi. Majok Deng na Robert Golden bafashaga Ahly kuyobora umukino n’agace ka mbere karangira ifite amanota 27 kuri 21 ya Rivers Hoopers.
Iyi kipe yo muri Libya yakomeje gukina no mu gace ka kabiri ari nako yongera ikinyuranyo cyageze mu manota 14.
Mu minota ya nyuma y’aka gace, William Perry yatangiye gutsinda amanota atatu menshi bityo bigabanya ikinyuranyo gusa ntibyaramba kuko iyi kipe yari hasi cyane muri rebound.
Igice cya Mbere cyarangiye Al Ahly yo muri Libya iyoboye umukino n’amanota 48 kuri 37 ya Rivers Hoopers.
Mu karuhuko, umuraperi Ish Kevin yataramiye abitabire umukino mu ndirimbo ze nyinshi zakunzwe nka Amakosi, Clout, Bwebwebwe n’izindi.
Rivers Hoopers yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu Perry, Devine Eke na Kelvin Amayo bakuramo ikinyuranyo amakipe yombi anganya amanota 56-56.
Aka gace karangiye Rivers Hoopers yigaranzuye Al Ahly iyobora umukino n’amanota 60 kuri 56.
Mu gace ka nyuma, umukino wakomeje kwegerana cyane nta kipe isiga indi amanota arenze atatu. Iminota isanzwe y’umukino yarangiye rwabuze gica, amakipe yombi anganya 73-73, bityo hashyirwaho iminota itanu y’inyongera.
Iyi minota Al Ahly yayikinnye neza cyane abarimo Lual Lual Acuil batsinda amanota menshi. Umukino warangiye iyi kipe yo muri Libya yatsinze Rivers Hoopers amanota 89-83 igera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya mbere mu mateka ari nayo nshuro yitabiriye BAL.
Undi mukino wa ½ urahuza Petro de Luanda yo muri Angola na Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo saa Mbiri muri BK Arena.














Amafoto: Nezerwa Salomon