Iyi kipe ihagarariye u Rwanda, yagiye gukina uyu mukino ibizi ko ari uwo gupfa no gukira kuko yasabwaga intsinzi eshatu mu mikino ine yari isigaje. Ni nyuma y’uko yari yatsinze US Monastir, ariko ikaba yaherukaga gutsindwa na Rivers Hoopers mu mukino wa kabiri.
APR na AS Douanes yari imbere y’abafana iwayo, zombi zakinnye umukino urimo imbaraga, ariko waranzwe n’amanota make kuko agace ka mbere karangiye Abanya-Sénégal bayoboye n’amanota 17-11.
Mu minota 10 yakurikiyeho, Umutoza Mazen Trackh yasabye abakinnye kugabanya amakosa no gushaka uko bayakoresha AS Douanes yari yabazonze mu gace kabanje, ndetse babigezeho, amakipe yombi ajya kuruhuka Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iri imbere n’amanota 27-26.
Mu gace ka gatatu karangiye APR yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota ane (46-42) no mu ka kane, amakipe yombi yakomeje kwegerana.
Habura umunota umwe n’amasegonda 48 ngo umukino urangire, Abanyarwanda bashyizemo ikinyuranyo cy’amanota atandatu (60-54) cyabaye kinini mu mukino, ariko ntibyamaze umwanya kuko mu masegonda 33 ya nyuma byari 60-59.
Noel Obadiah watsinze amanota 24, menshi muri uyu mukino imbere ya Jean Jacques Boissy wa Douanes winjije 14, yahise atsinda lancer-franc imwe mbere y’uko Dario Hunt atsinda izindi ebyiri ku ruhande rwa APR BBC.
Mu masegonda 20 ya nyuma, Hunt yakoreye ikosa kuri Boissy watsinze lancer-franc ebyiri (63-61), igitutu cyongera kujya kuri APR kuko Kapiteni wayo, William Robeyns na we yatsinze lancer-franc imwe (64-61) muri ebyiri yahawe amaze gukinirwa nabi na Boissy hasigaye amasegonda 12.
Umupira Ntore Habimana yambuye Boissy, agahita akorerwa ikosa na Samba Fall, wagaruriye icyizere APR n’Abanyarwanda kuko umusifuzi yahise atanga lancer-franc ebyiri zinjijwe neza n’uyu mukinnyi, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu igira amanota 66-61 mbere y’uko Harouna Amadou Abdoulaye ahusha amanota atatu ya nyuma ku ruhande rwa AS Douanes.
Gutsinda uyu mukino byatumye APR yigarurira icyizere kuko yasoje imikino ibanza ari iya kabiri n’intsinzi ebyiri mu mikino itatu, ikurikiye Rivers Hoopers yatsinze US Monastir amanota 84-63, ikagira intsinzi eshatu mu mikino itatu.
Imikino yo kwishyura izatangira ku wa Kane, tariki ya 9 Gicurasi aho APR FC izahura na US Monastir imaze gutsindwa imikino yayo yose, naho Rivers Hoopers izahura na AS Douanes.
Amakipe abiri ya mbere muri iyi Sahara Conference ni yo azabona itike y’Imikino ya nyuma ya BAL 2024 izabera muri BK Arena i Kigali kuva tariki ya 24 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena. Ikipe izaba iya gatatu ifite amahirwe make kuko izagereranywa n’ayandi yo muri Kalahari [Cape Town Tigers yabonye itike] na Nile Conference [Bangui SC yabaye iya gatatu].