Abitabiriye Imikino ya nyuma ya BAL 2024 iri kubera mu Rwanda, bahuriye hamwe n’Abanya-Kigali ku cyanya cyahariwe siporo cyiswe ’Kimironko Sports and Community Space’ bakora umuganda rusange aho bubatsemo ibibuga bishya bya ’Mini Football’ na ’Tennis.’

Kimwe n’ahandi mu gihugu, uyu muganda rusange wabaye ku wa Gatandatu, tariki 25 Gicurasi 2024.

Witabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye mu kubaka iki cyanya nka Imbuto Foundation, Basketball Africa League, Minisiteri ya Siporo na Federasiyo y’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA).

Bamwe mu banyacyubahiro bitabiriye iki gikorwa barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi, Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, Umuyobozi wa FIBA Africa, Anibal Manave n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie.

Uyu muganda wari ugamije gufasha ahari kubakwa ibindi bibuga bizaba bigize iki cyanya ari byo Mini Football, Tennis ndetse n’inzu y’urubyiruko (Youth Corner).

Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel wari Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa, yavuze ko leta idahwema gushyira imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo.

Yaboneyeho n’umwanya wo kwibutsa Abanya-Kigali gahunda zitandukanye zirimo iz’amatora ateganyijwe muri Nyakanga ndetse no kubungabunga ibidukikije.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie yatangaje ko ibi bibuga bizafasha urubyiruko gukomeza gukuza impano zarwo.

Ati “Twari hano umwaka ushize dufungura iki kibuga ariko uyu munsi twagarutse kucyagura. Twari kumwe n’abakinnyi bato bazahabyaza umusaruro. Minisports ihora ikorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo ibibuga nk’ibi birusheho kuba byinshi kuko bifitiye akamaro abaturage ndetse no mu iterambere ry’igihugu.”

Umuyobozi w’Umudugudu w’Ingenzi, Uwizeye Jean Claude wari uhagarariye abaturage ba Kimironko, yashimiye inkunga batewe mu kubaka iki kibuga, ashimangira ko gifitiye akamaro abagituriye.

Ati "Twatangiye iki gikorwa dufite ubushobozi buke ariko hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’umuganda byarashobotse ndetse n’ubu turakomeje kugira ngo dukomeze guteza imbere imikino mu Rwanda."

Yakomeje avuga ko ikigo cy’urubyiruko (Youth Corner) kizafasha mu guhangana n’ibibazo bitandukanye.

Ati “Muri youth corner hazaba ari ahantu ho kuganiriza urubyiruko ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bibajyana mu ngeso mbi.”

Kimironko Sports and Community Space igizwe n’ibibuga bitatu (Basketball, Mini Football na Tennis) bifite ubwiherero, ubwogero n’ibindi. Yashyizwemo amatara ku buryo hazajya hakinirwa imikino yo mu masaha y’ijoro.

Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi ni umwe mu bitabiriye uyu muganda
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie atunda amabuye yo kubakisha ikibuga cya Mini Football
Ubuyobozi bwa BAL bwashyikirije FERWABA imipira 200 yo gukina
Pezezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré atunda sima yo kubakisha
Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall akora umuganda
Nyuma y'umuganda hafashwe ifoto y'urwibutso
Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yasabye abaturage kwitabira gahunda za leta
Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel akora umuganda

Amafoto: Niyonzima Moses

Banner 1

Inkuru Ziheruka