Ni isiganwa rizazenguruka Intara zose z’u Rwanda, by’umwihariko mu nzira y’ibilometero 840, abakinnyi bakaba bazanyura mu turere 23.
Ni isiganwa rizaba ridasanzwe kuko rizaba riri guharurira inzira Shampiyona y’Isi izabera mu rw’imisozi 1000, na yo iteganyijwe kuba muri Nzeri 2025, ikazakinirwa mu Mujyi wa Kigali.
Kugira ngo u Rwanda rugere kuri ibyo byose, hari benshi babigizemo uruhare mu buryo butandukanye biganjemo abakinnyi b’amagare babayeho mu bihe bya kera banagize uruhare mu gutangiza Tour du Rwanda.
IGIHE yagiranye ikiganiro na Mparabanyi Faustin, umwe mu bafite izina rikomeye mu mukino w’amagare, dore ko ari no muri bake bakinnye Tour du Rwanda yabayeho bwa mbere mu 1988.

Ni ryari winjiye mu mukino w’amagare?
Nisanze mu mukino w’amagare ariko atari wo nari mfite ku mutima. Nkiri umwana nakundaga ruhago, nkanakunda no gusiganwa ku maguru. Nakuze ari byo numva nakora ndetse ngeze no mu mashuri ndabitangira.
Icyo gihe nakinaga umupira w’amaguru no gusiganwa ku maguru nkinira ikipe y’ikigo, nsiganwa ibilometero bitanu. Aho ni ho nari nzwi ariko ku bw’amahirwe make naje kuvunika ndi gukina ruhago.
Nkivunika byabaye ngombwa ko mba mpagaritse gukina ruhago. Nigaga mba mu kigo, ariko nyuma nza guhindura niga ntaha. Icyo gihe bahise bangurira igare ryo kujya ngendaho ngiye kwiga, hari mu 1982.
Uko naritwaraga rero nabonaga abaturanyi bakinaga amasiganwa y’amagare, baza kumbwira ngo ’ko ufite igare wowe wazagiye gusiganwa?’ Nari mfite igare risanzwe rya siporo, kuva icyo gihe ruhago ndayireka njya mu magare.
Sinagiye kurikina mbishaka cyane, ahubwo abo twiganaga bamfanaga ni bo batumye mbikora. Nari nzi gukata ku buryo abanyeshuri bambonaga aho twazengurukaga mu ikorosi, bakanshima, ntangira igare ntyo.
Mu mpera zo mu 1984 bishyira mu 1985, habaye isiganwa nijejemo abafana banjye ko ngomba kuzana umwanya mwiza birangira mbaye uwa 16. Iryakurikiyeho bansabye kuza mu 10 ba mbere, ngira amahirwe mba muri batandatu ba mbere.
Abafite amakipe bahise bashaka ko nabakinira, Mayaka ahita anjyana muri Ciné Elmay yari afite, atangira kuntoza tekinike n’ibindi, ntangira gutyo.

Amakipe y’amagare yariho icyo gihe yari ayahe?
Usibye Ciné Elmay hari andi makipe yandambagizaga, harimo iy’i Butare. Amakipe yo muri kiriya gihe yari make, yari atatu n’indi y’i Kibungo. Ahubwo benshi bakinaga ku giti cyabo.
Hari uburyo abantu bose bazanaga amagare ayo ari yo yose, bagashyiramo bagasiganwa.
Igare rya mbere wajyanye mu irushanwa warivanye he?
Rya gare nari narariguriwe n’ababyeyi, igihe cyarageze ndarigurisha nongeraho ngura irindi. Hari amagare yitwaga ‘Sekai Bikes’ ryari iry’Abayapani. Iryo ni ryo ryaguraga make kuko ryari ku bihumbi 13 Frw.
Iryanjye kuko ritari ryavuye mu mangazini, ababyeyi bariguze ibihumbi 9 Frw. Iryo narikoreyeho igihe kirekire kuko baringuriye mu 1985 ndigeza mu 1989. Narivuyeho nkajya ndikoresha imyitozo, igihe cyo gusiganwa nkafata irindi nari maze kubona ryitwa ‘Eddy Merckx Bikes’.
Ni igare ryari rihenze kuko ryaguraga ibihumbi 42 Frw. Iri ryavuye mu bihembo nabonaga, nkajya mbika n’iwacu banyongereraho mbasha kurigura.

Isiganwa ry’amateka kuri wowe ni irihe?
Amasiganwa yari menshi kuko twayakoraga twitegura Tour du Rwanda. Ryari isiganwa ryo mu Karere, ritumirwamo Abarundi, Abanya-Uganda n’Abanye-Congo. Ryatangiye mu 1988.
Kuryitegura rero twagiraga amasiganwa atanu, harimo iryitwaga ‘Ascension des Milles Colilines’ ryavaga ku Kanyaru riza i Kigali; hakaba iryitwaga ‘Traverse de Nyungwe’ ryavaga i Cyangugu rikagera i Butare.
Tukagira ‘Tour de l’Est’ yavaga i Kibungo ikajya ku Rusumo ikagaruka i Kibungo. Irindi ryari ‘Tour de Volcans’ ryavaga ku Mupaka wa Cyanika, tukajya ku Gisenyi, tukagaruka mu Ruhengeri. Irya nyuma ryari iryo kuzenguruka Kigali.
Ayo marushanwa yose iyo wayakoraga bateranyaga amanota ngo babone abantu bazakina Tour du Rwanda, yitabirwaga n’amakipe atatu yo mu Rwanda, ariko ayo yose akaba avuye muri ya yandi yose yo mu Rwanda.
Sinayakoraga yose ahubwo nahitagamo afite amanota menshi kubera n’umwanya muke w’akazi nari mfite, nakinaga atatu gusa akampa amanota azatuma nkina Tour du Rwanda.
Iryanshimishije birumvikana ni iryansigiye amateka, iyo ni Tour du Rwanda yo mu 1990 kuko ari ryo negukanye.
Tour du Rwanda ya mbere yo yabaye mu 1988, yitabiriwe n’Abanyarwanda gusa.
Ndibuka Agace ka Mbere kavaga i Cyangugu kerekeza i Butare, aka Kabiri kakava ku Kanyaru kajya i Kigali, aka Gatatu kakava i Kigali kajya i Rubavu, aka Kane kakava i Rubavu kagaruka i Kigali, aka Gatanu kakahava kajya i Kibungo, aka Gatandatu kakava ku Rusumo kaza i Kigali.
Iya mbere rero yegukanywe n’uwitwa Ndengeyingoma Célestin.

Urwibutso rwawe ku isiganwa wegukanye ni uruhe?
Ni isiganwa ryari ridukomereye nk’Abanyarwanda, nubwo twavaga mu makipe atandukanye ariko intego yari uko buri kipe ishaka gukinana na benshi basanganywe, bikaborohera.
Harimo abakinnyi bakomeye nka Nshimiyimana Alphonse, abitwa ba Masumbuko Omar, ba Venuste b’i Kibungo. Abo bose bumvaga ko bagomba gutwara isiganwa kandi ku buryo bushimishije.
Hari kandi Abazayirwa, kuko ndibuka hari Umuzayirwa witwaga Kimoto Serenge, noneho iyo twabaga turi guhanganira ahatambika [Sprint], yabaga ari njye na we, na Masumbuko n’uwitwa Sebera.
Kalinda Viateur yaba ari kogeza akavuga ngo “Mparabanyi n’Umuzayirwa”, noneho abamwumva bakagira ngo ari kuvuga ngo “Mparabanyi ni Umuzayirwa”. Ubu hari abantu bakibivuga batyo.
Hari uwitwaga Hamisi Mubango wari ufite itako rikubye nk’ayanjye atatu. Iyo yageraga ahatambika ntawapimaga kumwegera, ariko natwe tukamutsindira mu misozi.
Iryo siganwa twarigiriyemo impanuka abantu ba mbere nka 15 twese turagwa. Twageze hariya kwa Mayaka, abantu buzuye mu muhanda, imodoka yari ituri imbere ifata feri, buri wese akaza ayikubitaho ayigwa imbere.
Twagize amahirwe tugira ibikomere gusa, bamwe barakomeje bagera kuri Stade Amahoro. Icyo gihe wafataga igare ubonye upfa kuba wasanze rinyonga ipine y’imbere n’iy’inyuma.
Nafashe igare mbonye, nkomeza guhangana na Nshimiyimana Alphonse wari umuhanga, yandushaga amasegonda, mfatanya na Masumbuko tumaramo ibihe, noneho atobokesha no ku isiganwa rya nyuma mbasha kuritsinda.

Umukinnyi watwaraga Tour du Rwanda yahembwaga iki?
Twabonaga agahimbazamushyi gato cyane. Umukinnyi bashoboraga kumuha igare rya ’Matabaro’ ryaguraga nk’ibihumbi 38 Frw. Icyadufashaga ni ukwegukana uduce, kuko iyo watwaraga udufite ibihumbi 10 Frw cyangwa 5000 Frw hari icyo wabonaga. Igihembo cyo cyari gito ariko icyo gihe mvuga ko cyari gihagije.
Buriya imyitozo y’igare irahenda cyane, wakubitaho n’ibikoresho byaryo bigahenda kurushaho. Warabyirengagizaga byose ukarwanira ishema, ukarwanira kumva ko abantu bakuririmba.
Hari isiganwa nigeze kujya gukina abafana baraye iwanjye, bansaba ko ngomba kujyamo kuko bari bateze. Nashakaga kubivamo ariko kuko nabamenyereje gutsinda nagombaga gukina.
Bansigaga tugenda ariko kuva Nyabugogo tugera kuri Stade Amahoro, nabaga nyoboye kuko nabaga ndi iwacu. Wansigiraga muri stade ariko buri gihe nanyuraga iwacu ndi imbere.

Iterambere rya Tour du Rwanda muribona mute?
Usibye ko hajemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyo itabaho ni isiganwa ryari kuba ryarabaye mpuzamahanga mbere. Kuko mu 1990, ryabaye nk’irihagaze burundu.
Icyo gihe ryarahagaze, abakinnyi bamwe n’abayobozi barafungwa mu byitso, bafungurwa nta ngufu zifatika n’ubundi zihari. Twagombaga kujya mu Mikino Nyafurika mu 1991, ntabwo twagiyeyo kandi twariteguye.
Twaje dufunguwe mu byitso, nta mbaraga, noneho umwaka wa 1994 utwara benshi, ihagaritswe tugaruka turi bake. Jenoside yatugizeho ingaruka ariko kuyihagarika byagize ikindi bizana.
Ndibuka ko mu 1995, twakoze isiganwa turi bake ariko riraba. Ryatumye benshi bamenya ko mu Rwanda hari ibiri gukorwa. Naratsinze njya kuri radiyo ndavuga benshi baraza, turongera tugarura umukino.
Muri uwo mwaka twagiye mu Mikino Nyafurika yabereye i Harare [Zimbabwe], mu 1999 tujya i Johannesburg [Afurika y’Epfo], mu 2000 noneho tubyutsa Tour du Rwanda.
Icyo gihe kandi twayizanye ntari umukinnyi kuko abayobozi bararebye basanga mu bantu bahari ni njye ufite amahugurwa y’ubutoza n’ubumenyi ku igare kandi bufatika. Twinjiraga mu mikino Nyafurika ntitugire icyo tuzana, habaye ikibazo cyo kubura umutoza, bansaba kureka gukina nkajya gutoza.

Uruhare rwawe mu kugira Tour du Rwanda mpuzamahanga ni uruhe?
Mpagarika gukina ntabwo nishimye ariko nezezwa no kuba mbirangije batansize. Narabyemeye ninjira mu butoza mfasha abakinnyi, mfasha Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare, mu 2005 bansaba gutoranya abakinnyi bo gutoza bakazazamura u Rwanda, ndabatanga.
Twagiye mu mikino Nyafurika yabereye i Alger muri Algeria mu 2007. Aho ni ho havuye igitekerezo cyo kuzamura Tour du Rwanda ikaba mpuzamahanga noneho ku buryo bufatika.
Muri iyo minsi twagiye kureba uko Tour ya Gabon ikorwa, maze kureba utuntu twose, tureba uko twakwiyandikisha muri UCI [Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi], hanyuma tuzana umuntu adukorera inyigo, bihabwa umugisha.
Aho igeze murahabona kandi nanjye nishimira uruhare nagize mu gutuma igera kuri uru rwego iriho. Igihe nzaba ngifite umwuka nzaguma mfashe ibyo nshoboye.

Umunyarwanda yakwegukana Tour du Rwanda ya 2.1?
Abantu bose bakwiriye gufatanya kandi bakagisha n’inama. Bariya baza bakayitwara ntabwo bafite amaboko atatu, ntibafite amaguru atatu, bose ni amaboko abiri, amaguru abiri, ni igihaha kimwe nkatwe.
Uburyo bitegura ni bwo butandukanye. Abantu bicaye bagashyira hamwe, bagatahiriza umugozi umwe kandi n’abakinnyi bakabyumva, nta kabuza bizashoboka.
Umukinnyi aramutse yishyizemo gutwara isiganwa mbere y’imyaka ibiri, akabyishyira mu mutwe n’abamufasha bakaza, birashoboka. Kandi siporo igira utuntu twinshi, iyo kamwe gapfuye, byose birapfa. Ndahamya ko ibintu biteguwe neza, twayitwara.

Inama yawe ku bakinnyi bari kubyiruka ni iyihe?
Ufite umwarimu mwiza ibintu byose yabikugezaho, ariko nawe ufite ubushake. Ikintu tubura kandi kinini ni ubujyanama ku mukinnyi.
Umutoza hari igihe abona umukinnyi ari mwiza, ariko akavuga ati "abonye inama iyi n’iyi, yakora". Hari igihe atabimubwira, ariko aba akeneye umuha inama yihariye.
Abakinnyi bo mu Rwanda nta bajyanama dufite, kandi ni cyo tuzira. Ashobora kumenya uko ubayeho. Akibaza ibiryo urya, igihe uryamira, niba utajya mu bitari ngombwa. Ibyo rero umutoza ntiyabibonera umwanya byose.
Abakinnyi bari kuzamuka bashakirwe abajyanama kuko ntabo bagira, nibigerwaho ibyanze bizakunda.
Njye ndabizi kuko nagize amahirwe yo kujya i Burayi mbayo igihe gito. Iyo umutoza yamaraga kumpa ibyo ampa, yahitaga andekura nkajya mu maboko y’undi muntu. Nkamenya ikizira kandi nkamwubaha.

Mwemeranya n’abakinnyi bavuga ko amafaranga ari make muri uyu mukino?
Ibyo mbona mbirebeye inyuma mbona bagerageza ngereranyije na mbere. Ntiwashimisha umuntu 100%. Ashobora kuvuga ngo kuki mumpaye 30% gusa? Ntabwo amenya ko 70% yagiye gufasha mu bindi bintu na byo bye.
Aho harimo gushaka umutoza n’ibindi byinshi. Ikiriho ni ukubwiza abantu ukuri, ukabamenyesha ibiri gukorwa bituma batabona ibyo bifuza, kandi babyumva.
Impamvu bivugwa ukundi biterwa no kuba abantu baba bataganiriye. Ubwiye umukinnyi byose, ibintu byagenda neza kandi umuntu agakora ibyo yishimira.

Video: Igisubizo Isaac
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!