Uyu mushinga wamuritswe mu nama yabaye ku wa 19 Kamena, yahuje abayobozi muri Guverinoma, abakora mu rwego rw’imideli ndetse n’abahagarariye iyi kaminuza, aho banasuye inyubako zizakoreramo iri shuri.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe, yavuze ko iri shuri rije mu gihe u Rwanda ruri kwihutisha gahunda yo guteza imbere no kwagura inganda zitunganya imyambaro, ko ntako bisa mu kubakira ubushobozi abazakora muri uru ruganda mu kwihutisha gahunda leta ifite.
Yagize ati “Mu gihe dukomeje guteza imbere inganda, kubakira ubushobozi abantu mu bijyanye n’ubumenyi bizaba inkingi ikomeye muri iyi gahunda. Gahunda y’imyigishirize iri gutezwa imbere na Kent State University yitezweho guha abanyeshuri ubumenyi burenze gukora imyenda burimo kuyamamaza, kuyicuruza no guteza imbere amasoko.”
Kajangwe yavuze ko intego y’u Rwanda atari ukongera gusa ingano y’imyenda ikorerwa imbere mu gihugu, ahubwo ari no kubaka izina ry’ibigo bikora imyenda bishobora guhangana ku masoko mpuzamahanga.
Abayobozi bo muri Kent State University bavuga ko babonye u Rwanda nk’ahantu heza ho kwagurira ibikorwa bijyanye n’uburyo rworohereza abashoramari.
Iyi Kaminuza yahisemo u Rwanda nyuma yo gukora isesengura ritomoye ku mugabane wose ikabona mu Rwanda ni ho hatuma ibikorwa byayo bigenda neza.
Visi Perezida wa Kent State University ushinzwe uburezi mpuzamahanga, Marcello Fantoni, yavuze ko bahisemo u Rwanda bitewe n’uryo rushishikajwe no gushora imari mu burezi no kubakira abaturage barwo ubumenyi, ibyatumye na bo kuruhitamo byoroha.
Yagize ati “Twahisemo u Rwanda nyuma y’ubushakashatsi buhambaye twakoze, tubona ko u Rwanda ari rwo rufite ubushobozi buhambaye. U Rwanda rukataje mu buryo budasanzwe, ishoramari rwakoze mu burezi no kubakira abaturage ubushobozi ntirisanzwe.”
Fantoni yavuze ko kaminuza yabo igamije gufasha u Rwanda mu guteza imbere impano muri uru rwego zihaginduka inzobere mu bijyanye no kubyaza umusaruro amahirwe y’ubukungu ahari, binyuze mu guhuriza hamwe ubumenyi mu guhanga imideli n’ubumenyi bwo gucuruza.
Ati “Ntabwo tuje hano kwigisha Abanyarwanda uko bakora imideli. Ahubwo turi hano mu kubafasha kwigisha Isi uko bakora imideli.”
Biteganyijwe ko abazajya basoza amasomo muri iyi kaminuza bazajya bahabwa impamyabumenyi zimeze kimwe n’izihabwa abanyeshuri bigira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abanyeshuri bazaba bujuje ibyangombwa ni bo bazakirwa, iyi kaminuza ikagaragaza ko iri no gushaka uburyo bwo kubunganira kugira ngo uburezi itanga bugere kuri bose.
Ati “Abanyeshuri benshi bazahabwa ubufasha na Minisiteri y’Uburezi.”
Umuyobozi ushinzwe gahunda muri Kent State University-Rwanda, Maximilien Kolbe Hategikimana, yavuze ko ko uyu mushinga ugamije gukuraho ibyuho bijyanye n’imbogamizi zituma Afurika itagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’imideli.
Ati “Iyi kaminuza izatanga ibisubizo bya Afurika ku bibazo biyibuza kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ihangwa ry’imideli. Nubwo ubukungu bujyanye n’ubuhanzi bwarenze miliyari 58$, uyu mugabane wakunze guhura n’ibibazo by’amahugurwa make, ibikorwaremezo bidahagije n’uburyo butera inkunga uru ruganda.”
Avuga ibi mu gihe agaciro k’imideli mu Isi kageze muri miliyari 1.200$ ndetse kakazaba kageze kuri miliyari 2.300$ mu myaka ine iri imbere. Icyakora Afurika igakomeza gusigara inyuma.
Iyi kaminuza yitezweho gutanga imirimo, guteza imbere gahunda yo kwihangira imirimo, kwimakaza iterambere rirambye, guteza imbere impano no gufasha u Rwanda guteza imbere inganda zikora imyenda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!