Vozinha ni umwe mu bakinnyi bafashije b’Ikipe y’Igihugu ya Cap Vert bakinnye na Espagne bakanganya 0-0, ndetse aba n’umukinnyi mwiza w’umukino nyuma yo gukuramo imipira irindwi yabazwe.
Akimara kwigaragaza muri uyu mukino yazenze amarira mu maso, abajijwe impamvu avuga ko ari ukugera ku nzozi ze ariko akababazwa n’uko Nyina atigeze abona uko yitabira iri rushanwa kuko yabuze amafaranga yo kwishyura visa imwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru CNN, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeye ko uyu mukinnyi agiye gufashwa kubona ibyangombwa by’umubyeyi we kugira ngo azakurikirane imikino ikurikiraho ya Cap Vert.
Amakuru ava muri Cap Vert avuga ko umubyeyi wa Vozinha nta n’urwandiko passport yagiraga, ku buryo yakwemererwa gushaka visa muri icyo gihugu.
Uyu mukinnyi w’imyaka 40 ni umwe uri mu bari gukurikiranwa cyane muri iri rushanwa, dore ko abamukurikira ku rubuga rw Instagram bavuye ku bihumbi 20 bakaba barenga miliyoni 11,4 mu minsi ibiri.
Cap Vert izasubira mu kibuga ku wa Mbere, tariki ya 22 Kamena 2026 ahura na Uruguay, mbere yo gukina na Arabie Saoudite ku itariki ya 27 Kamena.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!