Ku wa wa Kane, tariki ya 18 Kamena, ni bwo Ghana izakina umukino wayo wa mbere mu Gikombe cy’Isi, uzayihuza na Panama bihuriye mu Itsinda L ari na ryo rya nyuma.
Iyi kipe iri mu zihagarariye Afurika muri iri rushanwa yakoreye imyitozo yayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iteganya ko izajya mu Mujyi wa Atlanta umukino wegereje.
Mu bakinnyi bari bemerewe kujya muri Canada, ntabwo harimo Thomas Partey wimwe visa kuko ibyangombwa bye bigaragaza ko akurikiranywe mu mategeko, ibyatumye yangirwa kwinjira muri iki gihugu.
Thomas Partey ukinira Villareal yo muri Espagne, yajuririye iki cyemezo agaragaza ko ibyaha ashinjwa atarabihamywa n’inkinko, ndetse ibya mbere yabigizweho umwere.
Uyu mukinnyi uri mu bagenderwaho muri Ghana, yakurikiranyweho ibyaha bitanu byo gufata ku ngufu n’icyaha kimwe cyo gusambanya ku gahato.
Muri Nzeri 2025, yagaragarije urukiko rwa Southwark Crown Court ruri i Londres, ko ntaho ahuriye n’ibyaha ashinjwa, kandi amazina n’amatariki yavukiyeho ari mu kirego atari yo.
Muri Gashyantare 2026, ku bagore babiri bamureze hiyongereyeho abandi babiri na bo bavuga ko yabasambanyije. Aba batanze ibirego bavuga ko yabibakoreye mu 2020. Bivuze ko abamushinja kubasambanya babaye bane.
Indi mikino ya Ghana irimo uw’u Bwongereza n’uwa Croatia izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mijyi ya Boston na Philadelphia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!