00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amadeni ya Rayon Sports akabakaba miliyari 1 Frw

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 19 June 2026 saa 02:24
Yasuwe :

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi abdallah, yatangaje ko iyi kipe yateye intambwe ya mbere yo gukemura ikibazo cy’imisoro ibereyemo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cy’asaga miliyoni 400 Frw, mu gukemura ibibazo by’imyenda irimo iri hafi ya miliyari 1 Frw.

Rayon Sports ikomeje kwitegura umwaka w’imikino wa 2026/27, gusa mu byo ishyize imbere ikemura harimo ibibazo by’imiyoborere n’iby’amikoro.

Murenzi yavuze ko mu bibazo Gikundiro ifite harimo n’icy’imisoro yagombaga kuba yarishyuwe mu bihe byatambutse, ibituma kugeza ubu idakorana neza n’amabanki nk’uko bikwiriye.

Ati “Twasanze hari ikibazo gikomeye cyane cya CRB (Credit Reference Bureau), kubera amadeni atandukanye, ku buryo tutashoboraga kubona serivisi za banki. Byaragendaga bikagera mu bigo bibishinzwe.”

“Ubu twateye intambwe ku kibazo twari dufitanye na Rwanda Revenue Authority (RRA) cy’asaga miliyoni 400 Frw, tuganiraho uburyo tuzagikemura. Ubu turi gushaka uburyo tuva muri ‘CRB’ ku buryo dushobora kubona serivisi za banki, kuko ntushobora gukora ngo utere imbere udakorana na banki neza.”

Gikundiro ibereyemo hafi miliyoni 50 Frw, Suleiman Daffe wayikiniye na Afahmia Lotfi wayitoje, ikanaberamo amafaranga yo kugura abakinnyi ab’Abanyarwanda mu ikipe y’abagore n’iy’abagabo agera muri miliyoni 90 Frw, bitewe n’uko itandukana na bo bidakurikije amategeko.

Ibigo byakoranye na Rayon Sports mu zindi serivisi zitandukanye, bifitiwe na Rayon Sports ibirarane n’amadeni by’arenga miliyoni 340 Frw.

Murenzi avuga ibyo bibazo by’ari hafi ya miliyari 1 Frw, byatewe n’amateka Rayon Sports yanyuzemo byiganjemo iby’imiyoborere, ari na byo by’ibanze Komite y’Inzibacyuho muri iyi kipe yashyiriweho ngo ikemure.

Mu gukemura ibibazo by’amafaranga biri muri Rayon Sports, yagiranye amasezerano na Banki ya Kigali izaba ari umuterankunga mukuru kuva mu mwaka utaha w’imikino. Hari kandi Jayrutty Investment na Airtel Rwanda izatanga hagati ya 30% na 40% by’ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka utaha.

Iyi kipe iri kwitegura umwaka mushya yaguze abakinnyi barimo Nizeyimana Mubaraka, Ndayishimiye Didier, Nshuti Didier, Nisingizwe Christian, Abbel Matumona, Charles Tchouplaou na Ndikumana Fabio.

Murenzi Abdallah yavuze ko intambwe ya mbere yo gukemura ibibazo bya Rayon Sports na RRA yatewe
Rayon Sports ibereyemo RRA asaga miliyoni 400 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages