Kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Kamena 2026, ni bwo Ikipe ya Police FC yashyize hanze itangazo rishimira uyu mutoza utarageze ku nshingano yari yarahawe muri iyi kipe.
Ben Moussa yageze muri Police FC muri Nyakanga 2025, asabwa kuzafasha iyi kipe kubona itike yo gukina amarushanwa mpuzamahanga, yaba CAF Champions League cyangwa CAF Confederation Cup.
Iyi kipe ya Polisi y’Igihugu yagize umusaruro nkene mu mwaka w’imikino wa 2025/26 yari yatangiye neza, isoreza ku mwanya wa gatandatu muri Shampiyona, mu gihe yasezerewe na Rayon Sports muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.
Igikombe kimwe rukumbi Police FC yegukanye uyu mwaka ni icy’Intwari yatwaye muri Gashyantare itsinze APR FC kuri penaliti, ariko nticyari gihagije ngo yongere gusohokera u Rwanda nk’uko yabikoze mu 2024/25.
Kutagera kuri izi ntego byatumye Ben Moussa, asezererwa muri iyi Kipe ya Polisi y’u Rwanda, mu gihe yitegura umwaka mushya wa 2026/27.
Uyu mutoza asezerewe nyuma y’abakinnyi batandukanye n’iyi kipe, barimo rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Ani Elijah ndetse na Byiringiro Lague, umukinnyi rukumbi w’Umunyarwanda uri muri barindwi bashimiwe n’iyi kipe.
Abandi ni myugariro w’Umunya-Ghana, Issah Yakubu, Umunya-Nigeria, David Chimezie, Abarundi Msanga Henry na Richard Kirongozi ndetse n’Umunya-Uganda Allan Kateregga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!