Perezida Kagame yakiriye Amb. Stephen Patrick Mbundi ku wa 17 Kamena 2026 nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byabitangaje.
Itangazo Village Urugwiro yashyize ku mbuga nkoranyambaga rirakomeza riti “Ibiganiro byibanze ku bushaka u Rwanda rukomeje kugaragaza mu gufatanya n’Akarere”
Inama rusange ya 25 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika (EAC) yateranye ku wa 7 Werurwe 2026 ni bwo yagize Amb. Stephen Patrick Mbundi Umunyamabanga Mukuru wa EAC asimbuye Umunya-Kenya Veronica Nduva. Veronica Nduva yagiye muri uyu mwanya kuva mu 2024.
Amb. Stephen Patrick Mbundi azamara imyaka itanu kuri uyu mwanya kugeza kugeza mu 2031.
Yitezweho gushyira imbaraga mu bufatanye mu bya dipolomasi mu bihugu bigize umuryango no gushyira imbaraga mu kwihuza k’umuryango.
Mbere y’uko ahabwa izi nshingano yari Umunyamabanga Uhoraho ushinzwe ibikorwa bya EAC muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Tanzania.
Kugeza ubu EAC ibarizwamo ibihugu birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo ndetse na Somalia.
U Rwanda rufatanya n’ibihugu bya EAC mu nzego zitandukanye haba ubukungu umutekano n’izindi zitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!