Uyu mukino wabaye guhera Saa Cyenda z’ijoro kuri Arrowhead Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wahuje Argentine ifite igikombe cy’Isi giheruka na Algérie yo ku Mugabane wa Afurika.
Ku munota wa 17 gusa, Lionel Messi yafunguye amazamu ku mupira yahawe na Rodrigo De Paul, igitego cya kabiri agitsinda ku munota wa 60 na ho icya gatatu agitsinda ku munota wa 76 ahawe umupira na Nico González.
Nyuma yo gutsinda ibi bitego bitatu mu mukino umwe, Messi w’imyaka 38 n’iminsi 357 yahise aba umukinnyi utsinze ibitego byinshi mu mateka y’Igikombe cy’Isi aho kuri ubu afite 16 anganya n’Umudage Miroslav Klose.
Yabaye kandi mukinnyi wa mbere ukuze watsinze ibitego bitatu mu mukino umwe w’Igikombe cy’Isi, akuraho agahigo kari gafitwe na Cristiano Ronaldo wagashyizeho mu 2018.
Byongeye kandi, Messi yageze ku gahigo kari gafitwe na Cristiano Ronaldo ko kuba umukinnyi watsinze mu marushanwa y’Igikombe cy’Isi atanu atandukanye.
Kuri uyu mukinnyo we wa 200 mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine, ni ubwa mbere Messi yatsinze ibitego bitatu mu Gikombe cy’Isi ndetse mu gihe ari we wigeze gukora amateka yo gutsindira iki gihugu igitego mu Gikombe cy’Isi afite imyaka mike.
Undi mukino wabanjirije uyu, wo mu Itsinda I, Norvège ibifashijwemo na Erling Haaland watsinze ibitego bibiri, yatsinze Iraq 4-1.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!